AmakuruAmakuru ashushye

DRC: Umubare wabariguhitanwa n’indwara ya Ebola uri kugenda uzamuka.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umubare wabarikwicwa n’icyorezo cya Ebola urakomeza kugenda uzamuka kuri ubu umaze kugera kuri 28 kuva aho icyo cyorezo cyadutse mu ntara ya Equateur mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Undi muntu wapfuye azize iki cyorezo yabotse mu gace ka Mbandaka ndetse n’umufolomo umwe nawe wapfuye azize kwandura  iyi ndwara mu gace ka Bikoro  nkuko ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters  bibitangaza. Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu  yemeje ko abandi bantu barindwi bo mugace ka Bikoro bamaze kwiyongera ku mubare bagaragayeho iyi ndwara ya Ebola muri Congo uyu mwaka.

Umugore umwe ufite abana 8 witwa Carine aganira na Reuters yagize ati” Usibye ayo makuru yanyu ya Ebola twe turi kugura  tukanarya  inyama z’inkwende n’izindi nyamaswa zo mugasozi  nkuko byari bisanzwe , twaraziriye kuva kera, ibyo ntabwo  bigiye guhinduka uyu munsi Ebola iri muri Bikoro.”

Perezida Joseph Kabila n’abaminisitiri be bafashe icyemezo kuwa gatandatu mu cyumweru gishije cyo kwongera amafaranga mu kigega cyagenewe gufasha no kurwanya Ebola byihutirwa. Ayo mafaranga amaze kurenga miliyoni enye z’amadolari.

Indwara ya Ebola iheruka kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka muri Gicurasi umwaka ushize naho muri 2014 nabwo Ebola yahitanye abantu 40 muri iki gihugu.

Abanyarwanda baturiye imipaka igabanyije u Rwanda na Repubulika ya Congo barasabwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda kuba maso bakirinda icyorezo cya Ebola cya maze kugaragara mu mu duce dutandukanye two mu Burengerazuba bw’Amajyarguru y’iki gihugu cy’abaturanyi.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso by’ indwara ya Ebola

– Umuriro mwinshi,

– Kumeneka umutwe

– Amavunane mu ngingo

– Kubabara mu muhogo

– Gucika intege

– Guhitwa

– Kuruka no kubabara mu nda

– Kwishimagura no gutukura amaso

– Kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger