DRC: umu-Général uherutse kwigamba kurimbura Abatutsi M23 yamwishe rugikubita
M23 yavuze ko yivuganye Général Ignace wayoboraga umutwe witwaje intwaro wa Nyatura, nyuma y’iminsi mike yigambye ko nta mututsi uzongera kurangwa muri RDC mu gihe cyose azaba ariho.
Ni amagambo ashobora kuba yarababaje M23, byatumye ishyira imbraga mu kumuhiga bucece kugera imwivuganye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023
Amakuru avuga ko Général Ignace yiciwe mu mirwano ikomeye iri guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC mu gace ka Bwiza ho muri Teritwari ya Masisi.
Nyatura ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro imaze igihe ifasha Ingabo za RDC (FARDC) mu ntambara zihanganyemo na M23.
Jenerali wa Nyatura yicanwe n’abandi barwanyi benshi b’uriya mutwe, barimo n’abari bashinzwe kumurinda.
Ubwo yari mu centre y’ahitwa Kibarizo FARDC n’imitwe bakorana bari bamaze gufata, yumvikanye agira ati: “Turi muri Kibarizo ejo tuzaba turi muri Kitshanga. Tuzakomeza kwirukana [M23]. Ntituzigera dushyira intwaro hasi kugeza igihe abanzi bacu, Abatutsi bazasubirira mu Rwanda. RDC ni iyacu.”