DRC: SYMOCEL Yagaragaje uruhuri rw’ ibibazo byabaye mu matora ya Perezida
Ihuriro ry’Imiryango ikurikirana ibikorwa by’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SYMOCEL), ryagaragaje uruhuri rw’ inenge zagaragaye mu matora yabaye muri iki Gihugu, zishimangira ko habayeho kurenga ku ihame rya Demokarasi.
Iri huriro ‘SYMOCEL’ (Synergie des Missions d’Observation Citoyenne des élections) ryabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu kiganiro ryagiranye n’itangazamakuru cyo kurigaragariza raporo y’ubushakashatsi ku migendekere y’amatora aherutse kuba muri iki Gihugu.
Muri ubu bushakashatsi bwa SYMOCEL, habajijwe abantu 690 bo mu Ntara 19 zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abo mu miryango itari iya Leta, abanyapolitiki, abo mu madini n’amatorero, ndetse n’abashakashatsi.
Bimwe muri ibyo bintu 20 bigomba gukosorwa, harimo kurwanya ruswa isabwa n’abatora, kubahiriza amasaha yo gufungura no gufunga ibiro by’itora.
Yanavuze kandi ko hagaragayemo ibikorwa byo kutuhariza amahame ya Demokarasi byagaragaye by’umwihariko mu matora aheruka byagiye bikorwa n’inzego za Leta aho byagiye bibangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.
Yagize ati “Ubundi ni inde ibibazo bigiraho ingaruka? Aho kuba abanyapolitiki, ahubwo ziba ku baturage mu gihe baba batazi uburyo bacunga ibibazo by’abaturage. Dufashe nk’urugero rwa Kinshasa nk’indorerwamo y’Igihuhu, aho ibibazo bikomeza kwiyongera.”
Yanavuze kandi ko amatora ateguwe mu mucyo kandi mu buryo bwizewe, ari intambwe ikwiye guterwa, kandi bikagirwamo uruhare no guhuriza hamwe imbaraga kw’inzego za Leta, mu rwego rwo kubungabunga ituze, iterambere n’amahoro.