AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

DRC: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri mushya w’ubuzima

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yashyizeho Minisiiri mushya w’ubuzima witezweho kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze umwaka urenga cyibasiye abaturage b’iki gihugu.

Minisitiri mushya w’uuzima wagiriwe icyizere na Perezida Tshisekedi ni Dr André Eteni Longondo.

Asimbuye  Dr Oly Ilunga weguye taliki 22 Nyakanga, 2019 nyuma yo gushinjwa ko atashoboye guhangana n’urugamba rwo guhashya Ebola.

Minisitiri Eteni Longondo yatangaje ko azanye ingamba nshya mu mirimo yahawe ndetse ko agiye kurushaho gufatanya n’abanyagihugu guhangana n’ibyorezo bya hato na hato bibibasira.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo yatangaje ko ataje muri guverinoma ngo ajye yirirwa atembere mu modoka ihenze cyangwa yicare mu ntebe nziza mu biro bye ahubwo aje gukorera abaturage.

Uyu mugabo aje gukomeza intambara igihugu cye kirimo yo guhangana na Ebola, akazafatanya na Prof Jean Jacques Muyembe washinzwe na UN guhangana n’iriya ndwara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger