DRC: Perezida Tshisekedi yashyize yiyambaza MONUSCO mu kurwanya ADF
Nyuma y’imyigaragambyo abaturage bo mu mujyi wa Beni babyukiyemo mu gitondo cy’ejo kuwa 25 Ugushyingo 2019 basaba ko ingabo za MONUSCO ziva muri DR Congo mu gihe kitarenze amasaha 42 ndetse zigatwika ibirindiro byazo aho bazishinjaga ubufatanyacyaha mu bwicanyi bakomeje gukorerwa na ADF, Perezida Felix Tshisekedi yakoresheje inama y’igitaraganya yari igamije gutumira MONUSCO mu bikorwa bwo kurwanya inyeshyamba za ADF.
Muri aka kanama k’umutekano kari kayobowe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, hafatiwemo icyemezo cyo guhuza ibikorwa bya gisirikare bya FARDC na MONUSCO, byo kurwanya inyeshyamba za ADF muri Beni.
Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi n’ibiro bya perezidansi ya Congo, iyi nama yafatiwmo imyanzuro 2 y’ingenzi:
Gushyiraho ibiro bikuru biteye imbere by’igisirikare muri Beni, no gushyira mu bikorwa ibikorwa bihuriweho na FARDC na MONUSCO mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano w’abasivili muri Beni.
Muri iyi nama MONUSCO yari ihagarariwemo n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa ONU muri Congo, Leila Zerrougui.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’umutekano Gilbert Kankonde, minisitiri w’ingabo, Aimé Ngoy Mukena, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutasi, Umugaba Mukuru w’igisirikare cya Congo (FARDC), Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, ndetse n’abandi bayobozi b’imitwe y’ingabo na polisi.
Abaturage basaga 75 bamaze kwicirwa muri iki gice cya Congo mu gihe cy’iminsi igera mu icumi bishwe n’inyeshyamba za ADF. Ihungabana ry’umutekano rikaba ryaratumye abaturage benshi bava mu byabo.
Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’umunsi umwe MONUSCO itangaje ko idashobora kwivanga mu bitero bya FARDC kuri ADF kuko itabitumiwemo. Aha MONUSCO ikaba yarasubizaga urubyiruko rwo muri Beni rumaze iminsi mu myigaragambyo ruyishinja kutagira icyo ikora mu kurwanya inyeshyamba.