Amakuru ashushye

DRC: Ntibisanzwe, basigaye bambara amakanzu akozwe mu dukingirizo

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ikanzu ikozwe mu dukingirizo iravugwaho byinshi cyane doreko igitsina gore batangiye kuyambara ariko ubonye uwo mwenda ukoze mu dukingirizo ubona bitangaje cyane kandi ntibisanzwe doreko uyirebeye kure, ubona ari ikanzu ikozwe nk’andi yose.

Ariko iyo uyegereye ubona ko ikozwe mu dukingirizo tugiye twomekwa ku tundi. Tumwe turafunguye utundi turacyari mu dushashi dusanzwe  tubikwamo nubwo rero benshi bashobora kuyitangarira ndetse bakaba banifuza kuyambara muri iki gihugu haracyari imbogamizi yo kuyibona kuko  iyi kanzu  itagurishwa.

Iyi niyo kanzu ikozwe mu dukingirizo

Felicite Luwungu, wakoze iyi kanzu  avuga ko icyo agamije ari ukugira ngo abantu batangire bavuge kandi n’izina rye rimenyekane. Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru  ko yabuze abantu benshi bo mu muryango we kubera indwara ya Sida ati bityo rero nayikoze kuburyo bwo gushishikariza abantu kwirinda agakoko gatera Sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina..

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni igihugu abantu badakunze kuvuga mu ruhame ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.

Nyiri gukora iyi kanzu avuga ko abantu bakomeje kumera gutyo byagorana cyane kubasobanurira kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe badakunze kuvuga ibyerekeye iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Nubwo yakoze iyi kanzu ariko  hari bamwe  mu banyeshuri nka Freddy, wiga mu murwa mukuru Kinshasa, bavuga ko uyu muhanzi yarengereye gukora iyi kanzu .

Freddy avuga ko umuntu yambaye ikanzu ikoze mu dukingirizo mu ruhame cyangwa se ahantu hari abana, abantu bagwa mu kantu cyane ko agakingirizo ari ikintu gitera abantu benshi ipfunwe ryo kukavuga mu Izina dore ko ahenshi usanga abajya kutugura babibwira uducuruza mu ibanga rikomeye akenshi unasanga ugiye kukagura abanza kugenzura niba mu iduka ntabantu bamuzi barimo .

Ubuse wayambara ukajya mu bantu?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger