DRC: Mu minsi 2 gusa ingabo za AFC-M23 zafashe uduce tubiri
Kuwa Gatandatu, itariki ya 21 Ukuboza 2024, nyuma ya saa sita, Ingabo z’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, zafashe agace ka Kamandi-Lac nyuma y’umunsi umwe zifashe Kamandi-Gite.
Amakuru avuga ko ibi Ingabo ziharanira Impinduramatwara muri Congo (ARC) zabigezeho nyuma yo gutatanya no kwirukana inyeshyamba za Wazalendo, FARDC na FDLR babibaga iterabwoba muri aka gace.
Kamandi-Lac yabohowe nyuma y’imirwano ikaze nk’uko byatangajwe mu nama yakozwe n’abasirikare ba AFC / M23 nimugoroba muri uyu mujyi uherereye ku nkombe y’iburengerazuba bw’Ikiyaga cya Edward muri Sheferi ya Batangi, muri Teritwari ya Lubero.
AFC yatangaje ko ishaka gukomeza kwigarurira indi midugudu nka Taliha, Kiserereka na Lunyasenge mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero.