DRC: Martin Fayuru yakubitiye Tshisekedi agatoki ku kandi ateguza Abanyecongo ibyo batarabona
Kugeza ubu Martin Fayuru wahanganye na Tshisekedi mu matora ntaremera ko yayatsinzwe ahuwo ahamya ko yibwe amajwi.
Akoresheje umugani mugufi, yavuze ko “n’injiji itakwemera kwibwa ubugirakabiri”, asaba abayoboke be kuzakora akantu mu gihe ngo bazongera kwibwa mu matora ya 2023.
Mu matora aheruka ya 2019 yegukanywe na Félix Antoine Tshisekedi ku majwi 38,57%,
Martin Fayulu yari yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34,83% mu gihe Emmanuel Ramazani Shadary yari yagize amajwi 23,81%.
Uyu Munyapoliti n’ubu ucyemeza ko muri aya matora yibwe, mu ijambo rifungura Inteko Rusange ya kabiri y’ishyaka ayoboye rya Tshiekedi ECDe (Engagement Citoyen pour le Development), yasabye abayoboke be ko igihe cyose bazongera kwibwa amajwi mu matora ataha, bazahita birara mu mihanda kugira ngo bisubize ubutegetsi bazaba banyazwe.
Muri iri jambo yavugiye i Kisangani mu Ntara ya Tshopo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, yabwiye abayoboke be gutangira kwitegura amatora ya 2023 hakiri kare kuko uyu mwaka wageze.
Yagize ati “Ubu tuvugana 2023 yageze, Abanye-Congo bamaze kubyumva ko tutazongera kurebera ku nshuro ya kabiri.”
Akoresheje umugabo mugufi tugenekereje ugira uti “Yewe no mu mufuka w’injiji ntiwakwemera ko bawukoramo ubugirakabiri”, yakomeje agira ati “kuri iyi nshuro uko byagenda kose tuzisubiza intsinzi yacu.”
Yakomeje ahamagarira abayoboke be ko “Nibongera kutwiba intsinzi yacu muri 2023, ntayandi mahitamo mufite atari ukumanuka mu muhanda mubyamagana ubundi tukayisubiza nkuko bikorwa n’abandi baturage bakunda Igihugu cyabo babigenza.”
Uyu munyapolitiki utangiye guhamagarira abayoboke be kuzitwara uku muri aya matora azaba umwaka utaha mu gihe iki Gihugu kimaze iminsi kiri no mu bibazo by’umutekano mucye byazahaje Uburasirazuba bwacyo, aho na we ari mu bakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Martin Fayulu ngo ntashobora kuzongera kwemera kwibwa amatora
Mu ijambo yavugiye i Kisangani tariki 09 Nyakanga 2022 ubwo yateguzaga abantu iby’iyi Nteko rusange, Martin Fayulu yizeje Abanye-Congo ko naramuka afashe ubutegetsi ngo u Rwanda rutazongera kubasuzugura.
Yavuze ko ngo iki Gihugu cy’u Rwanda gikinisha Igihugu cyabo ngo kuko gifite ubutegetsi butemewe kuko ngo bwamwibye mu matora aheruka.
Bamwe mu basesenguzi, bemeza ko umunyapolitiki we wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushaka kwamamara no kwigarura abaturage, yitwaza u Rwanda ari na yo turufu ikomeje kwifashishwa n’uyu Fayulu.
Hari n’abemeza ko ari na byo byatumye Perezida Felix Tshisekedi azamura ibirego bishinja u Rwanda gufasha M23 mu rwego rwo kwitegura amatora ya 2023, akaba yaratangiye gutegura abaturage be mu mutwe kugira ngo bazabone uko bamuhundagazaho amajwi.