AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

DRC: Leta yiteguye gutanga inkingo ku cyorezo cy’ Ubushita bw’ Inkende

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru I Kinshasa, minisitiri w’ubuzima muri Repubuliya ya Demokarasi ya Congo, Samuel-Roger Kamba yatangaje ko imibare y’abantu bamaze kwandura ubushita bw’inkende muri iki gihugu igeze ku 16,700, naho abo yishe bakaba barenga 570 kuva uyu mwaka watangira.

Minisitiri Roger Kamba yavuze ko biteguye kwakira inkingo za Mpox vuba nko mucyumeru gitaha, ati: “Tugiye gukingira abantu kandi umuntu wakingiwe bimurinda iyi ndwara.”

Yagize ati: “Nizeye ko mu cyumweru gitaha tuzabona inkingo zihageze…Twebwe twiteguye guhita dukingira, dutegereje gusa ko zihagera”, ni inkingo iki gihugu kitazagura, ahubwo kizahabwa nk’impano nk’uko yabivuze.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yasezeranyije Kongo doze 50,000. Ubuyapani nabwo bwatantaje ko buzayiha dose miliyoni 3.5 zigenewe abana gusa kuko ari bo yibasira cyane cyane abari mu nsi y’imyaka 15 y’amavuko.

Muri rusange, guverinoma ya Kongo irateganya gukingira abaturage miliyoni enye, barimo abana miliyoni 3.5. Abaturage bose ba Kongo ni hafi miliyoni 100.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje bwa kabiri mu gihe cy’imyaka ibiri gusa ko indwara y’ubushita bw’inkende imaze kuba icyorezo cyugarije isi yose, bityo isaba ibihugu byose by’isi gufata ingamba zikomeye, birimo gucunga no kurida neza urujya n’uruza rwambukiranya imipaka.

Kugeza ubu, hejuru ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ibihugu byavuze ko byatahuye abanduye ni Uburundi, u Rwanda, Uganda, na Kenya muri Afrika, Suwede mu Bulayi, na Pakinistani na Filipini muri Aziya.

Watuvugisha kuri : +250 784 581 663 cyangwa [email protected].

Twitter
WhatsApp
FbMessenger