DRC irikubiba urwango mu bana nk’ibiba amasaka mu buhinge
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje umugambi mubishya wo kubiba urwango ruganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato ibangisha u Rwanda n’umuturage wa rwo aho ari hose.
Ibi ku ikubitiro aba bana barigutozwa ubugizi bwa nabi n’umutima mubi, babinyujije mu burere bw’ibanze bahererwa ku mashuri haba mbere y’uko binjira no mu mashuri imbere.
Abarimu mu bigo by’amashuri bitandukanye muri DRCongo, bashishikajwe no guhindura amarangamutima y’abana bato ku buryo hari abatangiye guhangayikishwa n’imibanire y’urubyiruko rw’Ejo hazaza rwa Congo n’u Rwanda.
Ku mirongo itondetse neza abana barigishwa ikimenyetso cyo gufata ku munwa warangiza ukarasa (Anti-Tutsi) kiri no mu byatumye umuCongomani Heritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports batandukana ndetse nawe akaba yarakomeje gukangurira abanyagihugu be gukomeza kugikora.
Aba bana baratozwa kugira nabi nyuma y’ubwicanyi bwibasira Abanyarwanda n’Abanyecongo bavuga ikinyarwanda bukomeje kwiganza muri iki gihugu kiyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.
Leta ya DRCongo ikomeje kugaragaza ko ishyigikiye ubu bugizi bwa nabi bushobora kwerekeza kuri Jenoside mu gihe nta cyaba gikozwe ngo ubuzima bwa muntu burengerwe.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko DRC ikomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, hagamijwe gutsemba ubwoko bw’Abatutsi batuye muri icyo Gihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, yagarutse ku buryo DRC, ikomeje umugambi wo guhembera amacakubi binyuze mu mbwirwaruhame z’abayobozi bakuru no kwica Abatutsi mu bice bimwe by’icyo Gihugu.
Yagaragaje ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifite imizi kuva mu myaka ya 1980 aho ubutegetsi bw’u Rwanda na Congo bwanashinze Ishyirahamwe ryiswe (Magrivis) mu duce twa Rucuru na Masisi hagamijwe kwica Abatutsi.
Yavuze ko hahise higishwa ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, dore ko kugeza uyu munsi u Rwanda rucumbikiye AbanyeCongo basaga ibihumbi 100, birukanwe muri DRC ariko amahanga akaba arebera ntacyo akora.
Minisitiri Bizimana yavuze ko ubu hirya no hino muri DRC Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa, mu buryo bw’amagambo avugirwa ku mbuga nkoranyambaga bise (Tutsi Phobia), ndetse hakanumvikana abayobozi bakuru b’Igihugu bayakoresha birengagije amasomo Isi ifatira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemeje n’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
Ibi bikomeje gufata indi ntera kuko ubu Leta ya DRCongo yatangiye no kuyitoza abana bakiri bato ibinyujije mu mashuri bigamo,kimwe mu byitezweho kuzatanga umusaruro mubi w’ahazaza hagati y’ibihugu byombi,ku mugabane w’Afurica n’Isi yose muri rusange.