DRC: Inyeshyamba za ADF zikomeje kwica abaturage mu gace ka Beni
Amakuru akomoza ku bwicanyi bwibasiye abaturage bo mu gace ka Beni muri Leta iharanira Domokarasi ya Congo, yemeza ko inyeshyamba z’umutwe wa ADF zishe abagera kuri 19 zikoresheje intwaro gakondo zirimo imihoro.
Ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu Burasirazuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) zemeje iby’aya makuru, zivuga ko abaturage 19 ari bo baguye muri iki gikorwa cy’ubunyamaswa.
Mu ijoro rishyira ku wa Gatatu taliki ya 27 Ugushyingo 2019, nibwo izi nyeshyamba ziraye mu baturage zitangira kubica zibatemaguye nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Monusco, Mathias Gillman.
Mathias Gillman yasobanuye ko imirambo y’abo baturage bigaragara ko bicishijwe intwaro gakondo zirimo imipanga.
Ati “Ubwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za ADF mu gicuku ziturutse mu mashyamba, abantu zafashe mu gace tutagenzura neza, zagendaga zibicisha imipanga.”
Ubu bwicanyi bukozwe nyuma y’iminsi ibiri gusa mu gace ka Beni habaye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Monusco. Aba basivile biciwe mu birometero 10 uvuye ku birindiro by’ingabo za Monusco.
Ingabo za Monusco n’iza Leta zoherejweyo ngo zijye gutanga ubutabazi nk’uko RFI yabitangaje.
Guhera ku wa 5 Ugushyingo kugeza ubu, imibare y’abamaze kwicwa n’inyeshyamba imaze kumenyekana bagera kuri 99.