AmakuruPolitiki

DRC: Ingoro ya Tshisekedi yafashwe n’abamurwanya

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 mu Mujyi wa Kinshasa muri Komini ya Gombe ku nyubako ya Vital Kamerhe uherutse gutorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.

Itsinda ry’abasirikare bafite ibirango by’ibendera ryakoreshwaga kera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyitwa Zaïre, bagaragaye bazengurutse inyubako ya Vital Kamerhe, barasa abapolisi bamurinda.

Itangazamakuru mu mujyi wa Kinshasa rivuga ko abantu babarirwa muri 20, ari bo bagerageje gufata inyubako ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, icyo gitero kigwamo abapolisi babiri barinda Vital Kamerhe hamwe n’umwe mu basirikare bagabye icyo gitero.

Icyakora hifashishijwe abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, n’indege za Drones zidatwarwa n’abapilote, mu kurwanya abasirikare bagabye icyo gitero bari bambaye imyenda yihariye.

Muri iki gitondo Kandi hashyizwe hanze amashusho agaragaza bamwe mu bateye ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Christian Malanga n’umuhungu we basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igisirikare cya Congo hari bamwe cyabashije guta muri yombi, icyakora ntiharatangazwa ababa bihishe inyuma y’icyo gitero cyakangaranyije benshi i Kinshasa.

Vital Kamerhe yatangaje ko we n’abo mu muryango we bameze neza, naho ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zigaragaragaza ko zafashe abasirikare bagabye icyo gitero, hamwe n’ibikoresho by’intambara bari bitwaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger