DRC: Igisirikare cya Leta cyemeje ko inyeshyamba zirwanira muri Kivu y’Amajyepfo zikura intwaro i Burundi
FARDC igisirikare cya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,cyemeje ko intwaro imyeshyamba zirwanira muri Kivu y’Amajyepfo zikoresha, bimaze kugaragara ko bazikura mu Burundi.
FARDC ivuga ko imaze guta muri yombi abantu benshi bava i Burundi binjiranye intwaro, akaba ari nabyo bigenderwaho hemezwa ko izo nyeshyamba zirwanira muri Kivu y’Amajyepfo zirwanisha intwaro ziturutse i Burundi.
Brig.Gen Rugayi David uyoboye ibitero muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko amakuru bafite bahabwa n’abaturage ari uko abahungabanya umutekano bakoresha intwaro baguze mu gihugu cy’Uburundi.
Ibi yabikomojeho anagaragaza ibimenyetso bitandukanye byerekana ko umubare munini w’abafatwa binjiranye intwaro muri DRC baba baturutse i Burundi.
Yagize Ati”: Hano ikimenyetso cya mbere ni cy’umugore wafashwe afite amasasu 600 avuye i Burundi yinjira muri DRC. Abandi bagera kuri batatu nabo bafashwe bafite amasasu bakuye i Burundi bayashyiriye umutwe w’Aba Mai Mai na FNL mu misozi ya Rusizi.
Yakomeje avuga ko hari Abasirikare 16 ba Congo batawe muri yombi bashinjwa gukorana n’iyo mitwe y’inyeshyamba muri Tetwari ya Uvira.
Meya w’Umujyi wa Uvira witwa Kizza Muhato, nawe avuga ko hari amakuru abageraho avuga ko hari Abasirikare b’abofisiye bo mu Burundi bagurisha amasasu n’imbunda inyeshyamba z’Abarundi ziri muri Congo.
Hagati aho Ingabo n’ubuyobozi byahumurije Abaturage bo muri aka gace, babizeza umutekano usesuye ndetse ko izi nyeshyamba z’Abarundi zamaze gutsimbura mu birindiro bya zo byo muri Uvira.