AmakuruAmakuru ashushye

DRC: Hongeye kugaragara abantu batatu bashya bafite ibimenyetso bya Ebola

Nyuma y’uko icyorezo cya Ebola cyari kimaze iminsi gisa nigicogoye mu duce dutandukanye two muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Guhera taliki 04 Mutarama 2020 hari abantu batangiye kugaragaza ibimenyetso byayo mu gace ka Mambasa- Centre aherereye mu Ntara ya Ituri iri mu ntera ya kilometero 165 uvuye Bunia.

Umuntu ushinzwe guhangana n’iriya ndwara muri kariya gace witwa Christophe Shako avuga ko hari abandi bantu 200 bari kwitabwaho nyuma yo kubakeka ko nabo baba baranduye.

Shako yavuze bari gukomeze gusuzuma neza bakareba niba nta bandi baba bagaragaza ibimenyetso bya Ebola mu duce duturanye na Mambasa- Centre.

Ati: “ Ubu abo dukeka barenga 200 ariko turacyakomeje  gushakisha abandi bagaragaza ibimenyetso. Turareba hirya no hino uko bimeze abo tubona tubiteho mu gihe cy’iminsi 21.”

Christophe Shako avuga ko basanze bariya bantu batatu banduye bose bari basanzwe ari inshuti, bityo ko gukoranaho no kugenderanira ari byo byatumye banduzanya.

Amakuru afite kandi yemeza ko bariya bantu baruka mu gace ka Bunia taliki 15, Ukuboza, 2019 bakaba baratangiye kwirekana ibimenyetso bya Ebola taliki 31, Ukuboza, 2019.

Mbere y’uko bajyanwa mu bitaro bavuze ko babanje kwivuza kwa magendu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger