AmakuruPolitiki

DRC: Hamenyekanye izindi mpamvu zihariye zatumye wa mujenerali wirutse agasigira M23 imodoka yamburwa inshingano

Muri iki cyumweru gishize nibwo mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasiya Congo (FARDC) hakozwe impinduka ku muyobozi mukuru w’ukwiye kuyobora urugamba rwo kurwanya M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

Muri izo mpinduka, Maj Gen Peter Cirumwami wari Komanda wa Operasiyo Socola 2 ihanganye na M23 yambuwe izi nshingano zihabwa, Brig Gen Bitangalo Balume Clément .

Imwe mu mpamvu zitangwa ku guhindurirwa inshingano kwa Cirumwami, zirmo kuba yaragiye biguru-ntege mu guhangana na M23,yagiye igaragaza ko irihejuru y’igisirikare yari akuriye.

Indi mpamvu itangwa ni ubutunzi bwa Gen Cirimwami, bivugwa ko ngo afite ubutunzi buhambaye bityo bagakeka ko yanze kwitangira igihugu kuko yabonaga kurwanya M23 nawe abizi neza ko ari bene wabo yabigenzemo gake.

Umusirikare ufite ipeti rya Col muri FARDC yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko FARDC yambuye Gen Cirumwami inshingano biturutse ku mpamvu nyinshi zirimo n’uko yari atamenyereye kuyobora ibikorwa bya gisirikare cyane ko ngo mu buzima bwe yagiye akora mu nzego z’ubutasi.

Uyu musirikare avuga ko ubwo Gen Cirumwami yakoraga mu butasi yagiye agira amahirwe yo kwigwizaho imitungo, irimo ibicuruzwa byamburwaga abaturage muri za Gasutazo. Ati:” Ibi byamugize umukire yubaka ama_Etaje menshi i Kinshasa n’indi mijyi ikomeye muri iki gihugu”

Brig Gen Bitangalo wasimbuye Cirumwami we azwiho kuba umwe mu basirikare bakuru bavuga ururimi ry’Ikinyarwanda, cyane ko avuka mu bwoko bw’Abashi bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Bitangalo yahoze mu barinzi b’umukuru w’Igihugu, ndetse akaba yaraje nk’umuntu uzi imiterere y’Uburasirazuba bityo bikaba byamufasha guhangana na M23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger