DRC: Hamenyekanye impamvu yatumye Minisitiri w’intebe yegura
Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Michel Sama Lukonde yaraye yeguye kuri uwo mwanya.
Lukonde yavuze ko yeguye kugira ngo abone uko ajya mu mwanya yatorewe mu Kuboza mu 2023 nka depite wo ku rwego rw’igihugu uhagarariye teritwari ya Kasenga, yo mu ntara ya Haut-Katanga.
Yavuze ko ukwegura kwe guteganywa n’itegekonshinga rya DR Congo, nko mu ngingo ya 108 yaryo, no mu ngingo z’itegeko rigenga amatora hamwe n’amategeko agenga imikorere y’inteko ishingamategeko.
Mu butumwa bwa videwo bwe bwo ku wa kabiri nijoro bwatangajwe ku mbuga nkoranyamabaga z’ibiro bya perezida wa DR Congo, yavuze ko guhura kwe na Perezida Félix Tshisekedi ubwo yamushyikirizaga ubwegure bwe, kwari kurimo “ubwuzu”.
Lukonde yavuze ko Tshisekedi yemeye ubwegure bwe.
Lukonde yongeyeho ati: “Kari n’akanya kuri twe ko kumushimira, kumushimira mbera na mbere ku kuba yari yaraduhisemo, ariko nanone ibirenze kuri uko kuduhitamo, kubera ubufatanye bwaranzwe n’ubudahemuka, nibura nivugiye ku ruhande rwanjye kuri we.”
Yavuze ko ibyo byatumye guverinoma yari ayoboye ishobora gufasha perezida ku bibazo by’umutekano, uburezi, ubuvuzi n’amavugurura mu bukungu n’imari, no ku mibereho y’abaturage.
Nyuma yo kwegura kwe, biteganyijwe ko Jean-Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’ingabo, afata umwanya wa Minisitiri w’intebe, mu gihe hagitegerejwe ko Perezida ashyiraho minisitiri w’intebe mushya, nkuko bitangazwa na Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri Congo.
Biteganyijwe ko abagize guverinoma bakomeza inshingano zabo kugeza hagiyeho guverinoma nshya.
Muri DR Congo, guverinoma iyoborwa na minisitiri w’intebe.
Radio Okapi yatangaje ko igihe ntarengwa cy’iminsi umunani cyari cyahawe abari basanzwe bari muri guverinoma batowe nk’abadepite ngo babe bamaze guhitamo, cyarangiye saa sita z’ijoro ku wa kabiri.
Mbere yaho ku wa kabiri, bamwe mu bategetsi barimo nka Vital Kamerhe, wari Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ubukungu, na bo batanze ubwegure bwabo, kugira ngo bajye mu myanya yabo mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.
Lukonde, w’imyaka 46, yari Minisitiri w’intebe kuva muri Gashyantare (2) mu 2021.
Yari yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Sylvestre Ilunga, wari weguye nyuma yuko abadepite batoye bamutakariza icyizere na guverinoma ye.