AmakuruPolitiki

DRC: EU yakuyeho ibihano yari yarafatiye Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa Joseph Kabila

Umuryango w’ibihugu by’Uburayi waherukaga gufatira ibihano abantu 14 bahoze ari abayobozi muri Guverinoma ya Perezida Joseph Kabila bashinjwa ibyaha binyuranye birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu, kuri ubu ukaba wabikuriyeho 2 muri bo.

Ibi bihano Perezida Felix Tshisekedi  yaherukaga gusaba ko byagabanywa nyuma y’ibiganiro byari byarabaye bihuje guverinoma ya Tshisekedi na n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Uburayi aho Perezida Tshisekedi yasabaga ko byagabanywa ariko EU ikemeza ko bigomba kugumaho.

Abavaniweho ibihano ni Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa Leta kuri Guverinoma ya Joseph Kabila, na Roger Kibelisa wayoboraga urwego rw’igihugu rw’iperereza.

Abandi 12 basigaye bo Umuryango w’ibihugu by’Uburayi ubashinja kuba baragize uruhare mu byaha bitandukanye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Bashinjijwe kubangamira urugendo rw’amahoro kandi rwari rwumvikanweho ruganisha ku matora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubwo aya matora y’umukuru w’igihugu yabaye.

Bimwe muri ib bihano bari marafatiwe harimo kuba bari batemerewe gukora ingendo zigana muri ibi bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Uburayi nk’uko bigaragara mu itangazao uyu muryango wasohoye ku itariki ya 29 Gicurasi 2019.

Mu bandi bagaragara kuri uru rutonde harimo uwayoboraga ibiro by’ubutasi Kalev Mutondo, Ramazani Shadari wari minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’umutekano, Jean Claude Kazembe Musoda wahoze ayobora intara ya Haut Katanga na Alex Kande Mupomba wayoboraga intara ya Kasai Central.

Harimo kandi uwahoze ari minisitiri n’abasirikare bakuru muri FARDC, Muhindo Akili Mundos na Eric Ruhorimbere ndetse na Gedeon Kyungu wayoboraga umutwe wigometse kuri Leta, aba bombi bakiyongera ku bandi barindwi bari barafatiwe ibihano mu Ukuboza 2016 barimo n’uwari umuyobozi wa polisi Celestin Kanyama.

Lambert Mende yakuriweho ibihano yari yarafatiwe na EU

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger