AmakuruInkuru z'amahanga

DRC: Ebola yongeye kubura umutwe mu byorezo byibasiye iki gihugu

Nyuma y’igihe leta ya DRC igize icyizere cy’uko indwara ya Ebola yaba yaracitse burundu mu gihugu,ibyari amata byabaye itabi nyuma yaho hongeye kuboneka umurwayi wayo mushya mu majyepfo y’iKI gihugu gihana imbibI n’u Rwanda mu Burengerazuba.

Hari hashize igihe kirekire nta wundi muntu wanduye iyi ndwara ndetse hakaba hari hitezwe ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha hatangazwa ko icyo cyorezo cyashyize burundu muri Kongo.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye mu kwezi kwa munani 2018, kikaba kiza ku mwanya wa kabiri mu byahitanye abantu benshi.Abantu barenga ibihumbi bibiri bahasize ubuzima.

Kuwa 03 Werurwe 2020 nibwo Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu kigo yari arwariyemo.

OMS yiteguraga gutangaza ko iyi ndwara itakirangwa muri Kongo,nyuma y’umwaka umwe n’igice Ebola yongeye kugaragara muri iki gihugu -ku nshuro ya cumi mu mateka yacyo.

Ubwo uyu murwayi wa nyuma wa Ebola yasezererwaga ahantu yavurirwaga,abakora mu bikorwa by’ubuvuzi bagaragaye babyina mu mihanda yo mu mujyi wa Beni.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko abakozi mu by’ubuvuzi bari imbere mu rugamba rwo guhangana na Ebola, ari intwari mu rwego rw’ubuzima.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riherutse gutangaza ko urwego rw’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rucyeneye ubufasha bwihutirwa, bitihise ejo hazaza h’abana hakajya mu kaga.

Uyu muryango wavuze ko iki gihugu kigari kandi kirangwamo umutekano mucye, kiri kugorwa no guhangana n’indwara eshanu icyarimwe malaria, iseru, cholera, coronavirus na Ebola iri kuhashira ubu.

Mu mwaka ushize, hatangajwe abantu bagera kuri miliyoni 16.5 barwaye malaria muri DR Congo.

Muri uwo mwaka kandi, iki gihugu cyanibasiwe n’icyorezo cy’iseru cya mbere kibi cyane ku isi – cyishe abana babarirwa mu bihumbi bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Cholera yo ikunze kugaragara muri iki gihugu, mu mwaka ushize abantu barenga 30,000 bakaba barayirwaye.

DR Congo iracyahanganye n’icyorezo cy’indwara ya Ebola mu burasirazuba.

Ako karere k’uburasirazuba bw’igihugu karangwamo imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo, ndetse abaturage bagera kuri miliyoni imwe bataye izabo.

None ubu hagezeyo na Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger