AmakuruPolitiki

DRC: Abasirikari 3 bakatiwe urwo gupfa bazira kwiba Telefoni

Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, haravugwa urubanza rw’ abasirikare batatu b’ igisirikari cya Congo FARDC bbakatiwe igihano cy’urupfu, ubwo bari bamaze guhamwa n’icyaha cyo kwiba telefone n’amafaranga.

Aba basirikare bashinjwa kwiba telefone 3 z’umu agent n’amafaranga, nk’uko urukiko rw’igisirikare ruherereye i Beni muri Kivu Yaruguru rubihamya.

Ahagana kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje nibwo urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro.

Aba basirikare bakaba haramijwe kwiba bakoresheje imbunda no kwica amabwiriza y’igisikare cya Congo FARDC.

Abashinjwa ubwo bujura ni Dieu Merci Amando, Samy Kongo na Jonas Tambu, bo muri batayo ya 33 ya FARDC ikorera muri ibyo bice byo muri Beni.

Nk’uko aya makuru abisobanura neza n’uko ‘aba basirikare bateye umu agent mu gace ka Malepe bamwiba miliyoni 2 z’Amafaranga ya Congo na telefone eshatu yakoreshaga mu kazi ko kuyohereza

Binavugwa kandi ko kugira ngo aba basirikare bafatwe byagizwemo uruhare n’urubyiruko rwo muri ibyo bice, nyuma y’uko rwatabaye uyu mu agent wari warutabaje.

Uretse igihano cy’urupfu aba basirikari bakatiwe, urukiko kandi rwabakatiye kwishyura ibihumbi 15,000 $. Si abangaba gusa kandi bavugwaho ikibazo cy’ ubujura kuko n’ ubundi mu kambi ya

ya Lushagala iherereye mu gace ka Mugunga mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma,na noneabasirikari ba FARDC baraye bagiye kwiba muri iyo nkambi umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukwakira ni bwo humvikanye iyi nkuru y’urupfu rw’abantu babiri mu nkambi ya Lushagala n’inkomere ebyiri.

Sosiyete sivile ikorera muri Mugunga yatangaje ko impunzi imwe ari yo yiciwe muri iyi nkambi, izindi ebyiri zirakomereka mu gihe umwe muri aba basirikare na we yishwe.

Mu bakomeretse harimo umugore Mapendano Bwiko warashwe mu mutwe n’umugabo witwa Kiza Bahati warashwe amasasu atatu. Mu bapfuye harimo Zabayo Bagirubwira. Umusirikare umwe na we yapfuye.”

Inkambi ziri muri Mugunga zicumbikiye Abanye-Congo barimo abaturutse mu mujyi wa Sake no mu bindi bice byiganjemo ibyo muri teritwari ya Masisi.

Abenshi muri bo ni abahunze imirwano yahanganishije ingabo za RDC n’umutwe wa M23 mu ntangiriro za 2024.

Umutekano wo mu mujyi wa Goma wakunze guhungabanywa bikomeye n’abitwaje intwaro barimo abasirikare ba Leta bawuzenguruka amanywa n’ijoro kuva mu ntangiriro za 2024, byitwa ko bawurinda.

Abaturage bagaragaza ko nubwo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangije gahunda yiswe Safisha Mji, ubugizi bwa nabi burimo ubujura bwitwaje intwaro bwakomeje gufata intera ndende, basaba ko abasirikare baba batari mu kazi baguma mu bigo byabo.

Meya w’umujyi wa Goma, Faustin Kapend Kamand, tariki ya 1 Nyakanga 2024 yamenyesheje abanyamakuru ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, hafashwe abantu barenga 200 baketsweho kuba amabandi n’imbunda zirenga 150 zakoreshwaga muri ibyo byaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger