DRC: Abasirikare babiri bakomeye barwaniye ku kibuga cy’indege bibashyira mu kaga gakomeye
Abasirokare babiri bo muro Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo, barwaniye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, urukiko rwanzura ko bafungwa burundu.
Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru rwakatiye gufungwa burundu aba ba ofisiye babiri mu Ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma yo kugaragaza imyitwarire idahwitse mu maso ya rubanda.
Amashusho ya Major Rimenze Kangongo Bisimwa na Captain Mukando Muzito Paulin amaze iminsi ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Abagaragaza batongana nyuma bakaza guterana ibipfunsi.
Ubushinjacyaha bwa gisikare bwahise bubajyana imbere y’urukiko, bubarega gukubita no gukomeretsa ku bushake no kurenga ku mabwiriza agenga ibihe bidasanzwe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru irimo, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Urubanza rwabo rwasomwe kuri uyu wa Kabiri i Goma, urukiko rubahamya ibyaha ndetse rubakatira gufungwa burundu.
Abo basirikare bombi bafite iminsi itanu yo kujurira.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452