AmakuruPolitiki

DRC: Abasaga 80 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abarenga80 bapfuye nyuma yuko ubwato barimo burohamye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’icyo gihugu.

Byabereye mu mugezi wa Kwa, mu ntera ya kilometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie, mu ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka na Congo-Brazzaville bahana imbibi.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko “ashenguwe” n’ibi byago.

Tshisekedi yavuze ko abo byagizeho ingaruka bazahabwa ubufasha, ndetse yategetse ko hakorwa iperereza ku cyabiteye.

Ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bye byagize biti: “Perezida wa Repubulika arasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zateje ibi byabaye bibabaje no kwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kiri imbere.”

Impanuka z’ubwato zipfiramo abantu zikunze kubaho muri DR Congo, aho akenshi amato aba atwaye abagenzi benshi cyane kurenza abo yagenewe gutwara.

Ni gacye cyane kandi baba bambaye amakoti yabugenewe abarinda kurohama ndetse akenshi ntibaba bashobora koga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger