AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

DRC: Abarwanyi 300 b’umutwe wa FDLR/CRND bamanitse amaboko

Nyuma y’ibitero bya Operation Sokola II bikomeje kugabwa ku nyeshyamba z’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarwanyi basaga 300 b’umutwe Wa CRND wiyomoye kuri FDRL bamanitse amaboko bishyikiriza FARDC.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umuvugizi w’igisirikare cya Congo (FARDC) Gen. Leon Kasonga yatangaje ko abarwanyi 300 ba CRND (Conseil National pour le Renouveau Democratie) bashyize ibikoresho hasi bakishyikiriza FARDC.

Umutwe wa CNRD ugizwe na bamwe mu bahoze ari inyeshyamba za FDLR bitandukanyije nayo bashinga umutwe wabo.

Gen Kasonga yatangarije ikinyamakuru ‘Actualite.cd’ ko aba barwanyi ba CNRD bitanze bafite n’ imbunda zabo zitavuzwe umubare n’amasasu ndetse n’abashishinzwe umutungo wayo (tresoriers) nyuma y’igitero bagabweho kuwa kabiri n’igisirikare cya Congo ku birindiro byabo byari bikomeye biri muri Pariki ya Kahuzi Biega, igitero cyatangajwemo abagera kuri 30 bafatiwemo.

Ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo ibikorwa birakomeje mu buryo bwiza muri Kalehe, muri pariki. Ibi bikorwa bigamije kurangiza ubwoba CNRD iteye. Ejo (kuwa kabiri), ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zasenye ibirindiro bya nyuma bikuru bya CNRD muri pariki, abarwanyi basaga 300 ba CNRD bishyize mu maboko y’igisirikare kubera ko batari bafite ubushobozi n’uburyo bwo kuturwanya cyangwa ngo baducike.”

Yakomeje agira ati: “Igisirikare cyafashe ibikoresho birimo kalachnikov 25, lance roquette imwe, imbunda ya Mag yo mu bwoko bwo mu Bubiligi, mortier 60, ndetse dufata abashingwamutungo (les trésoriers) ba CNRD kandi aba bantu bari mu maboko yacu muri aka kanya.”

Umuvugizi wa FARDC mu kiganiro yahaga itangazamakuru muri Beni, yakomeje avuga ko ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu cyabo, aho abanyamahanga bagenda bagashinga ibirindiro bagatangira gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Guhera mu Ugushyingo nibwo igisirikare cya Congo, FARDC cyatangije ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera mu misozi ya Kalehe. Muri iyo mitwe harimo n’umutwe w’Abanyarwanda wa CNRD wakomotse kuri FDLR mu 2016.

Bamwe bakaba bakomeje kwibaza impamvu Perezida Joseph Kabila wayoboraga iki gihugu atari yarashyize imbaraga mu kurwanya iyi mitwe imaze imyaka isaga 20 yarayogoje Uburasirazuba bw’iki gihugu cyuzuyemo ubukungu bw’amabuye y’agaciro ikanakomeza kwica abaturage n’ibyaha birimo gufata ku ngufu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger