AmakuruAmakuru ashushye

DRC: Abarimu barigisha kugeza ku myaka 90-100 kubera kwimwa ikiruhuko cy’izabukuru

Abarimu cyangwa abayobozi b’ibigo by’amashuri muri DRC, bamwe bafite imyaka 70, 80, 90 ndetse hari n’abafite imyaka 100, ni abagaragu b’abaturage kuko baracyakora n’ubwo bategereje cyane amafaranga ya pansiyo bamwe baba bakeneye.

Bayard Kumwimba Dyuba w’imyaka 84, umwarimu mu mashuri abanza i Lubumbashi, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, agira ati: “Nifuza ko leta yansezerera nkagenda mu cyubahiro.”

Ubwenge bwe burakora cyane, ariko umugongo we urunamye kandi “kumva biramugora”, nkuko byavuzwe n’umwe mu bagabo bakorana wasabaga abanyamakuru ko bamusubiriramo ikibazo.

Uyu musaza w’umwarimu agira ati: “Natangiye kwigisha mu 1968, ku ya 9 Nzeri.Ni wo mwuga nahisemo.Sinshaka gucika intege”

Uyu mwarimu yigisha abanyeshuri 35 bafite imyaka 11 cyangwa 12. Yakomeje agira ati: “Ariko ngeze ku iherezo ry’umugozi wanjye. ”

Kubera iki none adasezera?,yasubije ati “Ndashaka kugenda!,ariko atari muri ubu buryo, nta kintu na kimwe njyanye! Ndashaka guhabwa ibyo nkwiriye.” Kwishurwa amadorari akabakaba 30.000,nk’imperekeza ya pansiyo isanzwe.

Ariko kubera imyaka myinshi, abakozi benshi ba leta baribagiranye, nubwo itegeko ryo mu 2016 ryateganyaga ko abageze ku myaka 65 cyangwa bamaze imyaka 35 mu kazi bemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

“Abatereranywe”

Umwarimu ugeze mu za bukuru uhembwa ibihumbi 370 by’amakongomani angana n’amadolari 185 agira ati: “Twarirengagijwe, hafi yo gutereranwa.”

Mu ishuri ribanza riri hafi y’iryo yigishamo, umuyobozi waryo afite imyaka 78.

Françoise Yumba Mitwele watangiye kwigisha mu 1962,yagize ati “Niwo muhamagaro wanjye.Nkunda kwigisha.”

Madamu Bayard, “arananiwe” ariko akomeza gukora, kubera ko ategereje “amafaranga ya pansiyo”, avuga ko ari 25.000 by’amadolari,kandi bihagije kugira ngo agurire abana be inzu.

Muri Nzeri ishize, Minisitiri w’abakozi ba Leta, Jean-Pierre Lihau, yemeje ko abakozi basaga 350.000 bemerewe kujya mu kiruhuko cyiza.

Ati: “14.000 barengeje imyaka 90, 256 bafite imyaka ijana. Umukuru afite imyaka 110”. Yakomeje avuga ko ashaka gukora cyane kuri iki kibazo ndetse akagenda asezerera bake bake ndetse ko abo bireba bazerekeza mu kiruhuko cy’izabukuru cyiyubashye ugereranije na kera.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu, Hubert Tshiswaka,yavuze kuri abo bakozi b’ibigo bya Leta bemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru i Lubumbashi, agira ati: “Bimaze kugaragara, buri minisitiri wese avuga nk’ibyo ariko nta gikorwa.”

Akomeza ati: “Pansiyo ntabwo itangwa kandi abasaza n’abakecuru bapfana umubabaro.”

Uwitwa Françoise nawe yashidikanyije kubyo guhabwa pansiyo, kuko kuva uyu minisitiri atangaje ayo magambo, nta cyahindutse.

Benshi muri aba barimu bemeje ko bagitegereje umwanzuro wa Leta wo kubaha ikiruhuko cy’izabukuru ariko Minisiteri y’abakozi nta ngamba na nke yatangaje zo gukemura iki kibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger