AmakuruInkuru z'amahanga

DRC : Abari bakumbuye kujya mu bitaramo n’utubyiniro bashyizwe igorora

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma yo kumara igihe kinini hari ibikorwa bimwe na bimwe byahuzaga abantu benshi bifunze ubu abari bakumbuye ibi bikorwa bimwe bari mu byinshimo bikomeye.

Ibi bije nyuma yaho guverinoma y’iki gihugu  yafashe icyemezo cyo gufunura utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kuzahura bimwe mu bikorwa bimaze igihe bidakora.

Ibi bije nyuha yahoo   ingamba  zo kwirinda COVID19 zarorohejwe bitewe no kugabanuka kw’icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze iminsi kibasiye iki gihugu.

Ku mugoroba wo ku itariki 14 Kanama 2021, nibwo Guverinoma ya Congo Kinshasa yatangaje ko isaha yo guhagarika ingendo ibaye saa tanu z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo.

Bimwe mu byashimishije abantu ni uko mubyafunguwe harimo utubari, utubyiniro n’aho gusohokera hahurirwa n’abantu benshi, n’ubwo hasabwe ko hazajya hakira kimwe cya kabiri cy’abasanzwe bakirwa bijyanye no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinoma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, yavuze ko ingamba zikarishye nk’uko ziherutse gufatwa n’umukuru w’igihugu mu kwirinda Covid-19 zizakomeza kubahirizwa mu Ntara enye zirimo; Haut-Katanga, Lualaba na Kivu zombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger