AmakuruPolitiki

DRC: Abantu 6 baguye mu gitero cy’inyeshyamba mu gace ka Beni

Abantu batandatu harimo n’umubyeyi baguye mu gitero cy’inyeshyamba ku kigo kivura indwara ya Ebola mu karere ka Beni, nk’uko bivugwa mu buhamya bw’ababibonye ndetse n’ubuyobozi bwo muri aka gace.

Iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage, cyabaye mu gihe igisirikare cya Congo gikomeje gufata iya mbere mu guhashya imitwe y’inyeshyamba hamwe n’umutwe wa Allied Democratic Forces.

Ibigo bishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bivuga ko ibitero by’imitwe y’inyeshyamba muri ako karere ka kivu y’uburengerazuba byakunze kwibasira aka gace mu mezi 16 ashize.

Ikinyamakuru Associated Press, kivuga ko abarwanyi b’umutwe wa ADF aribo ahanini bakomeje kuyogoza aka gace kibasiwe n’icyorezo cy’indwara ya Ebola.

Omar Kavota uhagarariye ishirahamwe riharanira ubuzima bwa muntu muntu muri ako karere rizwi nka CEPADHO, avuga ko iki gitero cyahitanye abantu 6 cyamaze hafi isaha n’igice mu ijoro ryo kuwa Gatanu.

Ni inyuma y’aho kuri uwo munsi Perezida Felix Tshisekedi atangarije ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike ibitero by’inyeshyamba imaze imyaka itari mike irwanira ku butaka bwa DR Congo.

Mu ijambo yagejeje ku baturage yagize ati:” Dufite ishyaka rikomeye kandi ntituzacogora nagato tutarahagarika iyo mitwe”.

Ibyo bitero by’inyeshamba byiyongereye mu ntara ya Beni byatumye abanyagihugu bakwirakwira mu mihanda bavuga ko barambiwe kwicwa n’inyeshyamba bya buri gihe, bavuga ko bisa naho nta burinzi bagifite.

Mu kwezi gushize, abanyagihugu ba Congo bo mu gace ka Beni, bamaganye ingabo za  MONUSCO bazishinja kutagira icyo zibafasha muri ibyo bitero.

Ibi bitero biri mubyatumye icyorezo cya Ebola gitizwa umurindi wo guhitana abantu kugeza ubu abagera ku 2200 bamaze kwicwa nayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger