DRC: Abakora mu bikorwa byo kuvura Ebola bagabweho igitero
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Butembo , abakora mu bikorwa byo kuvura no kurwanya indwara ya Ebola bagabweho igitero n’abaturage babateraga amabuye bemeza ko virusi ya Ebola itabaho.
Iki gitero cyakomerekeyemo bikomeye aba bokozi cyabaye ubwo aba bakozi bari batwaye imirambo ngo ijye gushyingurwa , abaturage bahise batangira gutera amabuye imodoka yari itwaye abakozi bane b’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge , nuko babiri muri bo barakomereka bikomeye.
Aba bakozi bavuga ko burya umurambo w’umuntu wahitanywe na Ebola wanduza iyi ndwara ku rwego rwo hejuru bityo ari nayo mpamvu bahitamo kuyishyingura mu buryo bwizeho ngo hatagira abahandurira iyi ndwara.
Aka gace ka Butembo ni ho ha kabiri hibasiwe na Ebola muri Kongo, hagakurikira umujyi wa Beni – hose hakaba ari mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
BBC ivuga ko hari abantu bashya banduye Ebola mu kandi gace ka ahitwa Tchoima, haremera isoko cyane hakaba hegereye cyane umupaka iki gihugu cya Congo ihana na Uganda.
Abantu barenga 100 bamaze guhitanwa na Ebola kuva yagaragara mu burasirazuba bw’iki gihugu iyi kiba ari ku nshuro ya 10 mu mateka yacyo . Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bavuga ko umutekano muke uri muri kiriya guhugu ari ushobora gukoma mu nkokora ibikorwa byo guhashya iyi ndwara.