AmakuruPolitiki

Dr. Uzziel NDAGIJIMANA wari Minisitiri wa Minecofin yagizwe umuyobozi wa BK Group.

Dr Uzziel Ndagijimana wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo BK Group Plc gifite amashami arimo Banki ya Kigali.

Mu itangazo Iki kigo cyasohoye ku munsi w’ ejo ku wa Kabiri cyavuze ko Dr. Ndagijimana Uzziel agomba kukibera Umuyobozi Mukuru (CEO) guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama.

Umwanzuro wo kumuha izi nshingano wafatiwe mu nama yahuje abagize inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama uyu mwaka.

Dr Uzziel Ndagijimana yasimbuye kuri ziriya nshingano Béata Utamuliza Habyarimana weguye nyuma y’imyaka ibiri ayobora ikigo cya BK Group Plc.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Jean Philippe Prosper, yagaragaje ko ubunararibonye Dr Ndagijimana afite mu bukungu n’imari bizagira uruhare rukomeye mu gutuma kiriya kigo kigera ku ngamba n’imigambi y’ahazaza gifite.

Yunzemo ati: “Dr Uzziel azakorana bya hafi n’abayobozi bakuru b’amashami yacu atanu, uwa Bank of Kigali Plc, uwa BK General Insurance, uwa BK Capital, uwa BK TecHouse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation”.

Dr Uzziel Ndagijimana yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Guverinoma icyuye igihe kuva muri 2018 kugeza muri Kamena uyu mwaka ubwo yasimburwaga na Yusuf Murangwa.

Uzziel Ndagijimana ni umuhanga akaba ni inararibonye mu bukungu kuko afite impamyabumenyi ya PhD m’ubukungu, yabonye muri 1998 ayikuye mu Ishuri ry’ Ubukungu rya Warsaw, akaba yari Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda kuva mu mwaka w’ 2018
Uzziel NDAGIJIMANA wigeze no kuba umwarimu umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu, ubumenyi bw’imibereho n’imiyoborere mu 1999.

Mu mwaka wa 2002 nibwo yinjiye muri Guverinoma y’ U Rwanda Ndagijimana yabaye kandi umuyobozi w’ishuri ry’imari n’amabanki mu Rwanda, kuva muri 2002 kugeza 2007 nyuma yaje kuba umuyobozi wungirije wa kaminuza nkuru y’u Rwanda kuva 2007 kugeza 2011.

Ndagijimana yari umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubuzima, kuva muri Gicurasi 2011 kugeza Nyakanga 2014. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi ry’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Muri 2018, nibwo Ndagijimana yagizwe Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda na Perezida Paul Kagame . Ndagijimana kandi yabaye Umuyobozi w’Inama Ngishwanama ku bukungu ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger