Dr. Shyaka Anastase na Dr. Diane Gashumba bahoze ari aba Minisitiri bagizwe aba ambassaderi
Mu ijoro ryo kuwa 12 Kamena 2021, hafashwe ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yari yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanzuye ko abahoze ari Abaminisitiri Dr. Diane Gashumba na Prof Shyaka Anastase,bagizwe ba Ambasaderi cyo kimwe na James Gatera wigeze kuyobora Banki ya Kigali.
Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède; Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne.
Akimara kugirirwa iki cyizere,Prof.Shyaka Anastase yashimiye Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter.Yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo mu gihugu cya Polska [Polonye]. Niteguye gutumika,ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’Igitego cyacu.”
Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède,nawe yashimiye Perezida Kagame kubera izi nshingano nshya.Yagize ati “Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n’abandi , n’umutimanama n’imbaraga zanjye zose, kugira ngo u Rwanda ruhorane ishema.”
Prof.Shyaka Anastase ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Guverinoma y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2021. Mbere y’uko ahabwa izi nshingano yabaye Umukuru w’Urwego rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere.
Mbere yaho yabaye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukemura Amakimbirane mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.