Dr.Rutunga Venant ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yireguye agaragaza ko nawe ubwe yahigwaga
Dr Rutunga Venant wahoze ayobora icyahoze ari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR) – Ishami rya Rubona i Huye, yakomeje kwiregura ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022, nibwo Dr Rutunga yongeye kwitaba Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Aregwa ibyaha bitatu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akekwaho gukorera muri ISAR birimo icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu.
Ubufatanyacyaha muri Jenoside
Kuri uyu wa Mbere mu kwiregura yahereye ku cyaha cya kabiri aregwa cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside kuko icya mbere cya Jenoside yacyireguyeho mu iburanisha riheruka ku wa 5 Nyakanga 2022.
Yahakanye ko nta bufatanyacyaha yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nta bikoresho yigeze atanga byo kwica nk’uko abiregwa. Yahakanye kandi ko nta n’amabwiriza yigeze atanga ku nterahamwe yo kwica Abatutsi.
Yabwiye urukiko ko inama aregwa gukoresha zigamije gucura umugambi wo kwica Abatutsi zitigeze zibaho muri ISAR.
Yahakanye ibyo ashinjwa byavuzwe n’umutangabuhamya wemeje ko we n’abandi bayobozi muri ISAR bakoze inama nyuma yayo akajya gutanga ibikoresho byo kwica abatutsi, avuga ko abo bayobozi batari bari mu kigo. Ngo umwe yari i Kigali naho undi yarirukanywe adashobora gukandagira mu kigo.
Yabwiye urukiko ko atari we watangaga ibikoresho muri ISAR ahubwo ako kazi kakorwaga n’abashinzwe isuku kandi mu gihe cya Jenoside yari yugarijwe n’uko inzu yabagamo yari yasenywe ikanasahurwa n’Interahamwe.
Yavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko abagiye kwica muri ISAR baje bizaniye ibikoresho kandi baturutse hanze. Ikindi yavuze ni uko mu kigo yari ayoboye nta bariyeri yari ihari kandi hatari hazitiye.
Ku byo ashinjwa byo kujya kuzana abajandarume mu modoka ye yabihakanye avuga ko yagiye kubasaba kugira ngo bafatanye n’abazamu gukumira abajura bajyaga kwiba mu kigo kandi batigeze bajyanwa mu modoka ye.
Yavuze ko nta gikorwa kinyuranyije n’amategeko yakoze muri uko gutabaza inzego z’umutekano.
Yabwiye urukiko ko na we yagabweho igitero n’Interahamwe zisenya inzu ye zirayisahura asigara atagira aho kuba kandi iyo aba azifiteho ububasha zitari kubikora.
Dr Rutunga yavuze ko atigeze yanga Abatutsi kuko ntacyo yapfaga na bo.
Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu
Ku cyaha aregwa cyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu yagihakanye avuga ko kuba Nsabimana Sylvain wari Perefe wa Perefegitura ya Butare yarakiburanyeho mu Rukiko rwa Arusha kandi akakigirwaho umwere bigendeye ku kuba yaratabaye muri ISAR na we yumva nta kindi yakivugaho.
Yabwiye urukiko ko ibyaha byose ashinjwa ari ibinyoma yageretsweho, bityo rwashishoza rukamugira umwere.
Abamwunganira mu mategeko bavuze ko ibyo aregwa nta bimenyetso bibigaragaza uretse ko abatangabuhamya na bo bivuguruza.
Bavuze ko ibyaha byo kwica Abatutsi byabereye muri ISAR byitiriwe Dr Rutunga kubera umwanya ukomeye yari afite ariko nta kimenyetso kibigaragaza.
Babwiye urukiko ko Dr Rutunga nta bubasha yari afite bwo gutanga amategeko ku Basirikare n’Abajandarume, bityo nta cyaha gikwiye kumuhama.
Urukiko rumaze kumva uko yiregura rwasubitse iburanisha rutegeka ko rizakomeza ku wa 19 Nzeri 2022.
Dr Rutunga yoherejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2021 nyuma y’uko inzego z’umutekano z’u Buholandi zimutaye muri yombi mu 2019.