Dr Pierre Damien Habumuremyi yagabanyirijwe igihe azamara muri Gereza
Ku wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye urubanza rw’ubujurire rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ku byaha akuriranweho birimo Icyaha cy’ubuhemu n’icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe.
Inteko y’Abacamanza batatu niyo yasomye urubanza. Mui gihe Dr Pierre Damien Habumuremyi n’abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.
Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo abo mu muryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’abareze Dr Habumuremyi baregera indishyi.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi atari we gusa wajuriye ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ko n’abaregera indishyi bari bajuriye ndetse n’Ubushinjacyaha burajurira, buvuga ko Christian University Of Rwanda itarezwe kandi ari yo yatumye haza imanza mu nkiko.
Umucamanza yamaze igihe cy’isaha isoma uko iburanisha riheruka ryaburanishijwe. Mu cyemezo cy’urukiko Umucamanza yavuze Dr Pierre Damien Habumuremyi ku gihano cy’igifungo yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892Frw, ko ntagihindutse usibye ko kubera uburwayi yagaragaje n’abamuhagarariye mu mategeko bakaba abaraburanye basaba ko mu gihe Urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.
Umucamanza yahise avuga ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira hisunzwe ku ngingo z’amategeko.
Rutegeka ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubukiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu agafungwa umwaka umwe n’amezi acyenda, akazatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892Frw.
Bivuze ko Dr Damien Habumuremyi umaze umwaka n’amezi abiri afunzwe, asigaje amezi 7 muri Gereza.
Umucamanza yavuze ko Uwitwa Serushyana Charles wahoze asi Umucangamutungo wa Christian Universty Of Rwanda akomeza kuba umwere aha yavuze ko ibyakozwe byose atari akiri umukozi wa Kaminuza.
Umucamanza yavuze ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kuri Christian University nta shingiro gifite, ndetse n’ikirego cy’ubujurire ku baregera indishyi na cyo ko nta shingiro gifite.
Isomwa ry’urubanza rw’ubujurire rwa Dr Habumuremyi ryamaze isaha n’igice.
Twabibutsa ko DR Habumuremyi ubwo yakatirwaga n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Ugushyingo 2020, Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yagizwe umwere ku cyaha cy’ubuhemu, ahamwa n’icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe, Urukiko rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892Frw.
Dr Habumuremyi Pierre Damien yahise ajururira mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020, aburana ahakana ibyaha byose akekwaho n’Ubushinjacyaha.