Dr.Kayumba Christopher yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho(Inkuru irambuye….)
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha rutegeka ko ahita arekurwa.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022 aho Umucamanza yagaragaje ko nta cyaha na kimwe gihama Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’itangazamakuru.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uyu mugabo yahamwa n’ibyaha bwamuregaga yakoze mu bihe bitandukanye rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu.
Ibi ariko Dr Kayumba Christopher yaburanye abitera utwatsi yerekana ko nta bimenyetso bifatika bimushinja bihari bityo ko ibivugwa n’ubushinjacyaha bihabanye n’ukuri.
Dr Kayumba yari yasabye ko niba ashinjwa gufata umuntu ku ngufu hari hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragaza koko ko yasambanyije uwo mukobwa wamuregaga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gusabwa raporo ya muganga atari yo kampara bitewe n’igihe icyaha cyabereye n’igihe ikirego cyatangiweho.
Bwasobanuye ko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome bityo nibura bisaza hashize imyaka 10 bibaye kandi ko kuba abarega baratinze kurega atari byo by’ingenzi ahubwo icy’ingenzi ari uko ikirego cyatanzwe icyaha kitarasaza.
Bwasobanuye ko ibimenyetso byagiye bitangwa bihagije ngo hemezwe uburyo Kayumba yakozemo ibyaha aregwa.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwakira ikirego rukemeza ko ibyaha Dr yagihanishwa imyaka irindwi ariko buyishyira hamwe busaba ko afungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.
Dr Kayumba Christopher yakomeje kuburana ahakana ibyo aregwa mu maburanisha ye yose akavuga ko ari ibihimbano ahubwo ko afunze kubera impamvu za politiki.
Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya bityo ko budakwiye guhabwa agaciro.
Mu iburanisha rye yabwiye abacamanza ko ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose by’umwihariko u Rwanda kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba byateshwa agaciro kandi bigamije kumukura mu kibuga cya politiki.
Urukiko rumaze gusuzuma ingingo z’ubwiregure bw’impande zombi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2022, umucamanza yavuze ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho kubera ko n’ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.
Yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho.
Dr Kayumba yari afungiye mu Igororero rya Mageragere kuva ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo bivuze ko agiye guhita afungurwa.
Ivomo:IGIHE