Dr Isaac Munyakazi wigeze kuba Minisitiri nyuma akaza gukatirwa inyaka 10 yasabye imbabazi
Dr Isaac Munyakazi wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, akaza gukatirwa gufungwa imyaka 10, yajuririye Urukiko Rukuru akaba asaba imbabazi.
Dr Isaac Munyakazi yakatiwe kiriya gihano cy’imyaka 10 n’ihazabu ya Miliyoni 10 Frw nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhamije ibyaha birimo ruswa.
Aregwa kuba yarakiriye ruswa kugira ngo ashyize mu myanya y’imbere ikigo cy’ishuri cya Good Harvest School.
Uyu mugabo wigeze kugarukwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yagayaga bamwe mu bayobozi bakora amakosa, ubu yajuririye kiriya gihano yahawe
Muri uru rubanza Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdu, akaba na nyiri iki kigo cya Good Harvest School na we wakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.
Kuri uyu wa 14 Gicurasi ni bwo Inteko iburanisha mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge yumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.
Ubwo umucamanza yahaga umwanya Dr Munyakazi ngo agaragaze impamvu zatumye ajurira, yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.
Yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva muri RIB kugeza no mu zindi nzego.
Ati “Nagize intege nke nk’umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n’izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”
Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Kigali ko ryaza mu myanya ya hafi.
Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze.
Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y’ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y’uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Mujyi wa Kigali ryafashwa kuzajya ritsinda.
Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi buvuga ko ari ikimenyetso cy’uko icyaha cyabaye.
Buti “turasaba urukiko kutakira ubujurire bw’abaregwa kuko nta mpamvu z’ubujurire bwabo.”
Source: Igihe