Politiki

Dr Frank Habineza yatangaje impamvu ikomeye ishobora gutuma atitabira ikiganiro mpaka kizahuza abakandida

Umukandida uri kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Dr  Frank Habineza uhagarariye ishyaka riharanira  demokarasi no kurengera ibidukikije [Democratic Green Party] ,yatangaje ko atazitabira ikiganiro mpaka kizahuza abakandida bari guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda igihe umukandida uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi azaba atatitabiriye.

Frank Habineza   yatangaje ko mu gihe Umukandida wa FPR azaba yohereje umuhagararira nawe nta kabuza azahita ashaka umwe mu banyamuryango b’ishyaka rye wamuhagararira muricyo kiganiro giteganijwe mu minsi ir’imbere kuri Radio na Televiziyo by’U Rwanda.

Iki kiganiro kugeza ubu ntiharatangazwa umunsi nyawo kizaberaho gusa uhagarariye ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA ,Arthur Asiimwe , yatangaje ko iki kiganiro gihari kandi  munsi itarambiranye abanyarwanda ndetse n’abandi bose bafite inyota yo kugikurikira bazamenyeshwa itariki n’isaha kizaberaho.

Abakandida bari kwiyamamaza ku mwanya wo kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda ni batatu, Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya green party ,Paul Kagame uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse na Mpayimana Phillipe uri kwiyamamza nk’umukandida wigenga.

Kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza birarimbanije cyane ko habura iminsi mike ngo amatora ny’irizina ateganijwe tariki 03 kub’anyarwanda baba mu mahanga ndetse na tariki 04 kanama 2017 kubari mu gihugu imbere abe.

Abakandida bose uko ari batatu bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere dutandukanye tw’u Rwanda begera abaturage bakabagezaho imigabo n’imigambi bafite kugira ngo biyongerere icyire n’amahirwe yo kuzatorerwa kuba perezida w’ u Rwanda.

Dr. Frank Habineza mu bikorwa byo kwiyamamaza ab’ari kumwe n’umugore we Kabarira Edith
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza
Mpayimana Philippe uri kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger