Dr. Francis ushakishwa n’ubutabera yagaragaye i Paris
Dr. Francis Habumugisha ushakishwa n’Ubushinjacyaha kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, w’uko aburana afunzwe, yagaragaye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa anereka Louise Mushikiwabo ko yahageze.
Ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga.
Mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza, kugira ngo atazasibanganya ibimenyetso.
Gusa urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa by’agateganyo kuko yakurikiranywe ari hanze amezi abiri mbere yo gutabwa muri yombi kandi ntabangamire iperereza.
Ikindi ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa, Dr Habumugisha yatanze abishingizi urukiko rusanga ari abantu bazwi kandi b’inyangamugayo.
Irekurwa rya Dr. Francis Habumugisha atanze ingwate ntabwo ryanyuze Ubushinjacyaha, buhita bujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeza ko uregwa agomba kuburana afunzwe.
Gusa umwanzuro ntabwo urashyirwa mu bikorwa, kuko Ubushinjacyaha buvuga ko bwabuze uyu mugabo ndetse bukaba bukimushakisha.
Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2019 abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko ari mu gihugu cy’u Bufaransa, ku ifoto imugaragaza ku kibuga cy’indege cya Paris ndetse anereka Mushikiwabo ko yageze mu gihugu akoreramo kuko ibiro bye nk’umuyobozi uyobora ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ari ho biri.