AmakuruAmakuru ashushye

Dr Farmer washinze umuryango Partners In Health (PIH) wafashaga abatishoboye na Kaminuza ya Butaro yitabye Imana

Ahagana saa Cyenda z’amanwa zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gashyantare 2022,Kaminuza ya Butaro yashyize hanze itangazo ivuga ko yababajwe n’urupfu rwa Dr. Paul Farmer wagize uruhare rukomeye mu ishingwa ryayo.

Muri iri tangazo haragaraarano ko uru rupfu rwateye agahinda gakomeye buri wese uyibarizwamo, ku bakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange.

Yabonyeho umwanya wo guhumuriza no kwihanganisha umuryango we, abagize Partners in Health yashinze n’abakozi ba UGHE.

Dr Farmer yapfuye ku myaka 62. Yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima.

Bivugwa ko yari asanganywe uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso ku buryo bikekwa ko aribwo bwamuhitanye. Yari amaze ukwezi mu Rwanda yigisha muri UGHE anavura mu bitaro bya Butaro.

Umuryango Partners in Health, ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima kuva mu 1987.

Mu 2019, byari ibyishimo bikomeye kuri Paul Farmer ubwo yakiraga uyu mudali (Order of Outstanding Friendship – Igihango), avuga ko u Rwanda rwamubereye isomo rikomeye mu myaka yose amaze akorana narwo bya hafi.

Ati “Ndi umunyamahirwe ukomeye kuba ndi inshuti y’u Rwanda mu gihe cy’ibinyacumi bibiri bishize, bikaba akarusho guhinduka Umunyarwanda.”

Yavuze ko ubu afata u Rwanda nk’umwarimu n’inshuti, agashimishwa no kuba ari kumwe n’abantu batumye “iki gihugu gihinduka isomo” ry’Isi yose, ku buryo mu Rwanda ari nk’umuryango we.

Icyo gihe Perezida Kagame yamushimiye akazi gakomeye yakoze, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi hose, aho yagize uruhare mu guteza imbere ubuzima ku rwego bukwiye kubaho.

Ati “Ibyo wakoze mu myaka yose mu gihugu cyacu by’umwihariko, byakomeje kuba ku izingiro ry’iterambere ryacu muri urwo rwego. Hari byinshi byakozwe ku ruhare rwawe na bagenzi bawe ndetse turabashimira cyane, ufite imiryango myinshi, Partners in Health ni umuryango wawe, mu Rwanda turi umuryango wawe, umuryango wacu wa Kagame ni umuryango wawe, uri mu rugo.”

Perezida Kagame yavuze ko ba Minisitiri b’Ubuzima cyangwa abandi bakora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda nta n’umwe udashima uruhare rwa Dr. Farmer, ku buryo yari akwiye gushimirwa nk’umuntu udasanzwe k’u Rwanda.

Paul Edward Farmer yavutse ku wa 26 Ukwakira 1959 mu gace ka North Adams muri Leta ya Massachusetts. Yari umuhanga mu by’indwara z’ibyorezo ndetse ari mu bashinze Partners in Health.

Mu 1990, nibwo yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Harvard. Mu 1999, OMS yamuhaye inshingano zo gukwirakwiza imiti y’igituntu ku Isi hose.

Nyuma yaho yaje kubona inkunga ya miliyoni 44,7$ yatanzwe na Bill & Melinda Gates Foundation igenewe Partners in Health na Harvard Medical School kugira ngo itere inkunga ubushakashatsi ku ndwara y’igitungu n’imiti yayo. Bwakorewe muri Haiti, Peru no mu Burusiya.

Mu 2009, Farmer yagizwe Intumwa yungirije ya Loni muri Haiti, gusa umuryango yashinze waje guhura n’ibibazo biturutse ku mutingito wibasiye icyo gihugu mu 2010.

Mu 2012, yeguye ku mwanya we nk’Intumwa ya Loni agirwa Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze.

Farmer yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Umuryango Partners in Health cyangwa Inshuti Mu Buzima washinze imizi mu Rwanda mu 2005, ufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860.000 binyuze mu bitaro bitatu, ibigo nderabuzima 42 n’abajyanama b’ubuzima 6.400 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

Harimo Ibitaro bya Butaro byubatswe mu Karere ka Burera bifite umwihariko wo kuvura kanseri ndetse bimaze kuba icyitegererezo mu karere, bikiyongeraho University of Global Health Equity yatangijwe na Partners in Health mu 2015 i Butaro, itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.

Dr.Farmer yakundaga iby’ubuvuzi cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger