Dr Donald Kaberuka yahawe imirimo mishya
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Ukuboza 2019,inteko rusange y’ umuryango w’ abibumbye yagize Dr Donald Kaberuka, umwe mu bagize itsinda ry’ inzobere rishinzwe abakuwe mu byabo ku Isi
Donald Kaberuka ni inzobere mu by’ ubukungu, arazwi cyane muri politiki y’ u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Yabaye Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi w’ u Rwanda kuva mu 1997 kugera muri 2005.
Kuva muri 2005 kugera muri 2015 yari Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere BAD.
Agizwe inzobere ya UN mu zishinzwe abakurwa mu byabo mu gihe uyu mwaka wa 2019 abakurwa mu byabo n’ intambara biyongereye bakagera ku mubare utari warigeze ubaho mu mateka y’ Isi.
Muri uyu mwaka wa 2019, ku isi yose abakuwe mu byabo bariyongereye bagera kuri miliyoni 41 ku Isi. Muri uyu mwaka abakuwe mu byabo n’ ibiza ni miliyoni 17.
Umunyamanga mukuru w’ umuryango w’ abibumbye Antonio Guterres yashinze iri tsinda ry’ inzobere gushaka umuti urambye no kongera ubukangurambaga mu bihugu bigize umuryango wa UN mu rwego rwo gufasha abakuwe mu byabo n’ imiryango yabakiriye.