AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DR Congo: Gahunda y’abarwanya ushigikiwe na Perezida Kabila yapfuye ku ikubitiro

Abakandida babiri bakuru Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari bahagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila muri Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bisubiyeho bavuga ko batagikurikije amasezerano bari bafitanye n’iri shyaka kubera ko abayoboke baryo batangiye kuryamagana.

Ibi byatumwe Bwana Martin Fayulu wari wemejwe ku cyumweru n’abatavuga rumwe na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’umukandida umwe bahuriyeho mu matora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri, yasabye ko habaho ubumwe.

Bwana Fayulu, umudepite uzwi cyane nk’umushoramari n’umunyemari kurusha uko azwi nk’umunyapolitiki – yari yashyizweho bitunguranye ku cyumweru nk’umukandida uhuriweho nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bibera i Genève mu Busuwisi.

Martin Fuyulu we yavuze ko amasezerano akiriho ahubwo ko abayavuyemo bakongera kuyakurikiza.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Bwana Fayulu ubwo yaganiraga na televiziyo TV5Monde ku wa kabiri agira ati:

“Amasezerano aracyariho”.”Ndashishikariza abavandimwe banjye kurenga amarangamutima ashingiye ku burwanashyaka ahubwo bagaha agaciro inyungu ziyaruta z’igihugu”.

“Nta na rimwe igihe kiba cyarenganye umuntu ukora igikwiye”.

Bwana Fayulu yongeyeho ati:

“Ni uruhe rugero turi guha abana na rubanda, cyane twebwe tutavuga rumwe n’ubutegetsi iteka tuba tuvuga ko ubutegetsi bwa [Perezida] Kabila butubahiriza itegeko-nshinga?”

Bwana Tshisekedi, umukuru w’ishyaka UDPS, avuga ko yikuye mu masezerano y’i Genève nyuma yo gusanga abarwanashyaka ba UDPS batayashyigikiye

Umutegetsi wo mu ishyaka UDPS rya Bwana Tshisekedi uri i Buruseli mu murwa mukuru w’Ububiligi – ari naho Bwana Tshisekedi yagiye nyuma y’inama y’i Genève – yabwiye AFP ko ubu ibiganiro byarangiye.

Ikusanyabitekerezo ryatangajwe mu mpera Ukwakira ikigo Congo Research Group cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryagaragaje ko Bwana Tshisekedi na Bwana Kamerhe bakurikiranaga ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri mu bahabwa amahirwe menshi ko bashobora gutsinda amatora ya perezida.

Hari hagaragajwe ko inyuma y’aba bagabo bombi haza umukandida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi muri Kongo Emmanuel Ramazani Shadary.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger