Dr Charles Murigande yagaragaje impungenge zo gutanga Bourse hatitawe ku byiciro by’ubudehe
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande, yavuze ko gutanga inguzanyo yo kwiga muri kaminuza hatitawe ku byiciro by’ubudehe ari ibintu abantu bakwiye kwitondera, kuko hari bamwe bari bafite ubushobozi bwo kwirihirira Kaminuza, bazumva ko bagomba gufashwa kubera ko abana babo batsinze neza.
Dr Murigande yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Kaminuza y’u Rwanda na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) byagiranye n’abanyamakuru, ku bibazo bikunze kuvugwa ku amafaranga afasha abanyeshuri muri Kaminuza azwi nka bourse.
Dr Murigande avuga ko impamvu ibi bikwiye kwitonderwa, ari uko ngo niyo ibi byiciro by’ubudehe byavaho, n’ubundi amafaranga y’ingengo y’imari yahabwaga abashaka kujya muri Kaminuza yo ataziyongera.
Yagize ati “Ikintu mukwiye kumenya ni uko guverinoma iba ifite amafaranga afite uko angana, buriya bariya bantu bahabwa inguzanyo zo kubafasha kwiga si bo bonyine baba bashoboye kwiga, abashobora kwiga Kaminuza bakayirangiza ni benshi cyane ugereranyije n’amafaranga leta ifite yo kubahamo inguzanyo.”
“Buriya leta gushyiraho ibigenderwaho ni ukugira ngo irebe uburyo yakoresha ayo mafaranga make ifite mu gufasha abadashoboye kurusha abandi, uyu munsi niyo bavuga ngo ibyiciro by’ubudehe bivuyeho ntabwo buri muntu wese azayabona kuko amafaranga ntabwo azaba abaye menshi, ku buryo buri muntu wese wifuza kwiga yakwiga, icyo rwose mukwiye kugisobanukirwa.”
Dr Murigande yagaragaje impungenge ko hari abashobora kuzabura ubushobozi bwo kwiga, asaba ko mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda harebwa izo mpande zose.
Ati “Nibakuraho ibyiciro by’ubudehe hari abantu bajyaga biga batazashobora kwiga kuko muri icyo gihe hazaba hasigaye guhera ku bafite amanota menshi ndetse n’ibyo umuntu agiye kwiga, nibavuga ngo icyiciro cy’ubudehe kivuyeho, umwana wanjye nagashoboye kwishyurira, kereka nimbikora gusa biturutse ku mutima wanjye mwiza, naho ubundi azagenda afate iyo nguzanyo, noneho umwana w’umukene wajyaga ugerwaho we ntazagerwaho.”
Yatanze urugero ku mwana wo mu rugo rufite ubushobozi, wagize amahirwe yo kwiga neza agatsinda ku buryo azaba anafite amahirwe yo kugira amanota menshi kurusha umwe wo mu muryango ukennye.
Ati “Ibi impamvu mbivuga ni uko wenda umwana wanjye azaba yarize neza, azaba rero afite n’amahirwe menshi yo kurusha amanota wa wundi w’umukene kuko nzaba naramushyize no mu mashuri meza, abantu bakwiye kubyiga neza.”
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko nk’uko Minisitiri w’Intebe yabivuze mu Mushyikirano, iki ari ikintu kikiganirwaho.
Yagize ati “Yarabivuze ariko ntabwo biranozwa, nibimara kunozwa bazashyiraho ingamba z’uko bishyirwa mu bikorwa.”
Inama y’Abaminisitiri yabaye tariki 24 Kamena 2016, yemeje ko mu gutanga inguzanyo ya bourse, abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).
Iyi ngingo yiyongeraga ku byiciro bishya by’ubudehe abanyeshuri babarizwamo, ni ukuvuga kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya gatatu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) gitangaza ko kuba umunyeshuri yaragize amanota menshi bimuhesha amahirwe yo guhabwa inguzanyo ku kigero cya 4/10, kuba agiye kwiga ibintu bigezweho mu gihugu ni 4/10 n’icyiciro cy’ubudehe arimo kikamuhesha amahirwe angana na 2/10.
Mu Ukuboza 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko icyiciro cy’ubudehe kitazongera kugenderwaho mu gutanga bourse zo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda.
Ibi yabigarutseho ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 17, yabaye hagati ya tariki 19 kugeza 20 2019.
Ku munsi wayo wa kabiri, iki kibazo cyagaragajwe n’uwitwa Uwihirwe Theodosie, umwarimukazi wo mu mashuri abanza mu Karere ka Burera, wavuze ko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu bigatuma abana babo babura amahirwe yo guhabwa inguzanyo ya bourse kandi nta bushobozi bwo kubishyurira bafite.