Dosiye y’abana bo muri Academy ka Bayern Munich yafashe indi ntera
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Umutoza Leon Nisunzumuremyi; Data Manager mu Murenge wa Kinyinya, Karorero Aristide na Rugendoruhire Marie Rose ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gahanga bashinjwa guhindura imyaka y’abana ngo bajye muri Academy ya Bayern Munich, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo baregwa rikomeje.
Ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Nisunzumuremyi, Karorero na Rugendoruhire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umushinjacyaha yagaragaje ko aba bose uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kwakira cyangwa gutanga indonke, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, bagamije guhindurira imyaka abana batatu aribo Iranzi Cedric, Nkuberwa Joshua na Niyokwizerwa Yves bityo bagahabwa iri hagati ya 12-13 kandi bayirengeje.
Yakomeje abasabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje kandi ibyaha baregwa harimo ibihanishwa imyaka irenze ibiri n’itanu ndetse akaba ari na bwo buryo bwizewe ko bazaboneka mu gihe bakenewe n’ubutabera.
Karorero yahakanye ibyo aregwa avuga ko ibyaha byakorewe mu irangamimerere kandi bitandukanye n’akazi ke.
Yakomeje avuga ko ibyo yakoze yabisabwe n’umuyobozi we amubwira ko yatandukanya ibidasobanutse bityo akabifata nk’amabwirizwa ahawe.
Umwunganira yavuze ko nta tegeko rihari rihana uwahinduye imyaka, akomeza avuga ko kugeza ubu ubushinjacyaha nta nyandiko bufite igaragaza ko imyaka yahinduwe bityo agasaba gutesha agaciro icyifuzo cy’umushinjacyaha Karorero agakurikiranywa ari hanze.
Nisunzumuremyi Leon yasabye guhindurirwa inyito y’ibyaha aregwa, avuga ko ibyo yakoze yari abyemerewe n’amategeko.
Yakomeje avuga ko Ishimwe Cedric na Muberwa Joshua yari asanzwe abafasha nk’abana bakennye bikabije afatanyije n’ababyeyi babo.
Yavuze ko we na Karorero basanzwe ari inshuti bityo amafaranga yamwohererezaga atafatwa nka ruswa.
Yasoje asaba kurekurwa by’agateganyo kuko atatoroka ubutabera ndetse atabangamira iperereza cyane ko n’ibyaha aregwa byakorewe muri sisiteme, ikindi akaba ari umunyeshuri muri kaminuza.
Rugendoruhire na we yahakanye ibyo aregwa avuga ko nta bushobozi abifitiye kuko we yanditse umwana bisanzwe ikindi uwo yabonye yanditse n’uwo yabonye mu ibazwa batandukanye.
Yavuze ko umwe yari afite ababyeyi bombi mu gihe uwo yanditse yari afite nyina gusa ari na we bazanye kandi yari afite n’ibyangombwa bibigaragaza.
Yasoje asaba kurenganurwa ndetse ko niba hari n’amakosa yabayeho yakosorwa kuko bisanzwe bibaho mu kazi. Yavuze ko asanzwe ari inyangamugayo ndetse afite n’umuryango agomba kwitaho.
Umwunganira yasabye ko Rugendoruhire yakurikiranwa ari hanze cyane ko ibyo yakoze nta nyungu abifitemo kuko ibijyanye n’umupira ntabyo azi ndetse atanaziranye n’ababyeyi b’umwana.
Bikekwa ko aba batatu bakoze ibi byaha ubwo bashakaga guhindura imyaka y’abana ngo bemererwe kujya muri Academy ya Bayern Munich.
Icyo gihe hatoranyijwe abana 43 n’abandi barindwi bari ku rutonde rw’umugereka bashobora gusimbura uwagize ikibazo. Harebwe abafite hagati y’imyaka 12 na 13. Nyuma byaje kugaragara ko hari ababeshye imyaka bakurwa ku rutonde ndetse hatangira iperereza.