AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Dorimbogo warumaze kuba ikimenyabose yitabye Imana

Umukobwa witwa Nyiransengiyumva  Valentine Vava wari umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda cyane cyane ku mbuga za YouTube yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru atugeraho avuga ko Dorimbogo yari amaze iminsi mike arwariye mu bitaro bikuru bya Karongi ku kibuye ari naho yaguye.

Ni nkuru y’insha mugongo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga dore ko yari asigaye afatwa nk’umwe mu bantu b’ingenzi bifitemo impano yo gususurutsa abantu benshi.

Dorimbogo yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise Dorimbogo dore Impala ,igacaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse abenshi bakanagerageza kuyisubiramo.

Yirebe hano

Uyu muhanzikazi yari akomeje urugendo rwe rwo kwagura ibikorwa bya muzika kuko yari aherutse gushyira indirimbo zitandukanye hanze, zirimo niyamamaza Perezida Kagame uherutse kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger