Dore zimwe mu ndwara zishobora kurindwa no gukora Siporo
Mu buzima bwacu bwa buri munsi duhura n’indwara zinyuranye. Hari indwara zandura zikaba indwara ziterwa na za mikorobi zinyuranye ndetse n’indiririzi (nk’inzoka, kolera, agatembwe, imitezi, SIDA n’izindi), hakaba n’izindi ziterwa n’uko tubayeho n’ibyo turya nka diyabete, imitsi, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi.
Nyamara kandi hari ibyo dushobora guhindura no gukora bikadufasha kwirinda nyinshi mu ndwara zitandura. Kimwe muri byo ni siporo y’akamenyero, ihoraho kandi idasaba umwanya munini.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe indwara 4 za mbere ushobora kwirinda ukoresheje siporo gusa.
Indwara ziirindwa no gukunda gukora sport:
Indwara z’umutima
Iyo tuvuze indwara z’umutima haba havugwa indwara zose zigendanye n’imitemberere y’amaraso ndetse n’imikorere y’umutima. Muri zo harimo umuvuduko ukabije w’amaraso, gutera nabi k’umutima, kugira cholesterol mbi nyinshi, stroke n’izindi.
Ibi byose siporo idakabije, yabikurinda. Icyo usabwa gusa ni ukugerageza kujya ugenda intera ya 1.5km buri munsi n’amaguru kandi ukagerageza kuhagenda iminota iri munsi ya 20.
Indwara z’imitsi
Izi ndwara zirimo rubagimpande, imitsi ibyimba, kuribwa mu ngingo n’ibindi bijyana na zo byose.
Ubushakashatsi bugaragaza ko siporo ari umuti wambere ku bafite iki kibazo nubwo akenshi gutangira biba bigoranye ndetse rimwe na rimwe bikababaza.
Siporo ituma amaraso ashyuha nuko agatembera neza ndetse inafasha mu kugabanya ibiro nuko bigatuma uburemere bwatsikamiraga mu ngingo bugabanyuka. Niba uribwa mu ngingo gerageza siporo yo koga. Utundi dusiporo nka makeri, pompage na abdomino bidakabije nabyo birafasha. Ndetse nay a mikino y’abashinwa izwi nka tai chi ni siporo nziza kuri iyi ndwara.
Kanseri
Nkuko ikigo CDC (Centre for Disease Control and prevention) kibitangaza, siporo ihoraho ukongeraho kutanywa itabi ni ingenzi mu kurinda kanseri nyinshi. Ubushakashatsi bwerekana ko ababazwe kanseri y’ibere n’amara kuri bo kuyikora bibagabanyiriza ibyago byo kongera kuyirwara ku gipimo cya 50%. Ndetse uretse ibyo, no ku bari gufata imiti ya kanseri bibarinda isesemi n’umunaniro.
Diyabete
Umubyibuho ukabije niwo uza ku isonga mu gutera diyabete yo mu bwoko bwa 2. Nyamara kandi gutakaza ibiro ku gipimo cya 5% kugeza kuri 7% bigabanya ibyago byo kuyirwara ku gipimo cya 58%.
Mu buryo bwose wakora imyitozo ngorora mubiri ni umuti mwiza wagufasha kugabanya ibinure no kugira ibiro bijyanye n’uburebure bwawe noneho ugatandukana na diyabete burundu.
Nubwo tuvuze izi ndwara 4 gusa ariko si zo ndwara zonyine gukora sport byakurinda gusa ni zimwe mu ngero z’ingenzi ku ndwara zikomeye zikunze gufata abantu. Naho inarwanya indwara y’ibicurane, n’izindi ndwara zo mu buhumekero zikomoka ku bwivumbure bw’umubiri ku bintu runaka, n’izindi zinyuranye.
Yanditswe na Bertrand Iradukunda