Urukundo

Dore utumaro 15 two gukora imibonano mpuzabitsina

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu Bwongereza, bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina igira ingaruka nziza cyane ku buzima bwa muntu.

Gusa ngo ibi bigira ingaruka nziza ku mubiri igihe ababikora babikora babishaka kandi babyumvikanyeho kandi ahantu heza ku buryo bombi ntawe uri bwumve abangamiwe.

Uyu munsi tukaba twabateguriye bimwe mu byiza n’ akamaro ko gutera akabariro.

1. Gutera neza k’umutima no gutembera neza kw’amaraso

Mu gihe cyo gutera akabariro, bavuga ko umutima utera kuva kuri 70 ku munota kugeza kuri 150. Ibi rero bikaba ari byiza ku mutima . Gutera kandi akabariro inshuro eshatu mu cyumweru ngo bigabanya kuribwa umutima ku kigereranyo cya 50%. Bavuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hakoreshwa umwuka mwinshi bityo bikaba ari byiza kuko hakoreshwa umwuka mwiza mwishi uzwi kwizina rya”oxygene”.

2. Imitere myiza n’ibyiyumvo mu buzima bigenda neza iyo habayeho gutera akabariro

Aha niho ubushakashatsi bukomeza bwerekanye ko gutera akabariro bitanga umunezero kurenza uwo wahabwa no kuba wagira amafaranga menshi, kandi ngo bitanga ubuzima bwuzuye ibyishimo.

3. Imibonano mpuzabitsina igabanya umunaniro cyangwa guhangayika”stress”

Aha bavuga ko abantu bagira itiro uko bikwiye kandi biyumvamo umutuzo iteka ari babandi badatenguha akabariro.

4. Gutera akabariro nibura gatatu mu cyumweru ngo bitera kugira uruhu rwiza

Mu gihe k’iki gikorwa, umugore ngo yongera inshuro ebyiri imisemburo ituma umusatsi we ushashagirana kandi ngo ibi bigaterwa n’uko uruhu rwe rugenda rworoha ruba ryiza cyane.

5. Imibonano mpuzabitsina ikozwe neza mu rugero yongera uburambe

Ubundi bushakashatsi bwakozwe mbere y’ubu, ngo bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina yongera uburambe, kandi ngo gupfakara ukiri muto ntiwongere gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya ubukana bw’imikaya bigatuma wasaza vuba cyane.

6. Gutera akabariro mu rugero bifasha umubiri guhumeka neza

Ibyuya biterwa n’uko hariho gukorwa imibonano mpuzabitsina, bituma habaho guhumeka k’utwenge tuba ku ruhu, bigatera kugira uruhu rwiza (ruyaga), kandi ngo bigabanya amahirwe y’uko umuntu yakwandura indwara z’uruhu.

7. Iyo bikozwe neza kandi mu rugero bifasha kugira ingano nziza

Gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kugutera kuba wahorana ingano inejeje, bitewe no kugenda umuntu akoresha imbaraga zituma atakaza bimwe mubyatuma atagaragara neza. Aha bavuga ko iminota 20 buri cyumweru itwara imbaraga zingana na 7500 buri mwaka, umuntu yagereranya n’imbaraga umuntu ukora imyitozo yo kwiruka yakoresha yirutse kirometero 120 (120km)

8.Imibonano mpuzabitsina ikomeza imikaya

Aha ariko ngo byaterwa n’uko igikorwa cyagiye gikorwa. Bavuga ko imibonano mpuzabitsina yakozwe neza mugitanda ngo ikomeza imikaya yo ku matako, ku mabuno, mu gatuza ndetse n’iy’amaboko. Aha kandi bongeraho ko bikomeza amagufwa y’uruti rw’umugongo.

9. Kugaragara neza

Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma ukurura (ugaragarira neza) abo mudahuje igitsina.

10. Gukora imibonano mpuzabitsina byongerera imbaraga imyanya myumviro y’umubiri w’umuntu cyane cyane guhumurirwa

Aha bavuga ko nyuma yo kurangiza , hahita habaho imisemburo itera ubwonko kurema udutsi duto cyane dutuma umuntu ahumurirwa biruseho

11.Gutera akabariro bigabanya ububabare bw’umubiri

Gutera akabariro neza ngo bigabanya ububabare bw’umubiri inshuro icumi ugereranyije n’indi miti abantu bakunze kunywa ngo bagabanye ububabare.Aha bakomeza bavugako bigabanya kurwara umutwe.

12. Gutera akabariro bifasha kugira impumuro nziza mu kanwa

Gusomana, nk’igikorwa kibanziriza imibonanomuzabitsina,byongerera imvubura z’amacandwe bityo akabasha gusukura neza mu kanwa no hagati y’amenyo.Ibi bitera ingaruka nziza zo kutarwara amenyo no gutuma mukanwa hahumura neza.

13. Birinda indwara zimwe na zimwe

Imibonano mpuzabitsina ngo irinda indwara zimwe na zimwe nka asima n’uburima. Ikindi kandi ngo biganya n’umuriro wo ku rwego rwo hejuru.

14. Bifasha gusinzira neza

Nyuma yo gukora imibonanompuzabitsina,cyane cyane nimugoroba,ngo byaba bituma umuntu agira ibitotsi byiza bitewe n’uko umubiri uba watekanye.

15. Bifasha kurwanya kanseri

Gukora imibonano mpuzabitsina ngo byaba birwanya kanseri. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo basohora inshuro hagati ya 13 na 20 mu kwezi bafite amahirwe angana na 14% yo kutarwara kanseri yo mudusabo tw’intaga.

Aba bashakashatsi barangiza berekana ko bamwe mu badakora imibonano mpuzabitsina neza bagira ibyago byo kubikuramo ubuzima bubi, aha bakibanda cyane nk’igihe umugore atabashije kurangiza kuko ngo bimuviramo guhorana ibibazo mu mikorere y’umubiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger