Dore urutonde rw’agateganyo ku bakobwa bari guhatanira kuba Miss Rwanda 2018
Kuri uyu wa mbere amatora yo gushaka abakobwa bazajya mu cyiciro gikurikira muri Miss Rwsanda 2018 yatangiye aho mu masaha make itora rimaze ritagiye ubu abakobwa bose bari kugenda barushanwa bitewe n’uko bari gutorwa.
Ubwo twari turi gutegura iyi nkuru, Mushambakazi Jordan wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo ari naho yaboneye itike yo kwitabira Miss Rwanda 2018 niwe wari uyuboye abandi bose n’amajwi 1714 kurutonde rw’agateganyo aho Umutoniwase Anastasie ariwe uri inyuma y’abandi bose n’amajwi 7. Uyu mukobwa uri guhiga abandi ararusha umukurikira amajwi hafi 1 500.
Ubu aho aya marushanwa ageze , abantu bakomeje gutora abakobwa baha amahirwe kandi babona babikwiye koko ko baba Nyampinga w’ u Rwanda. Kubikora ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika “Miss” ugasiga akanya noneho ukandika nimero y’umukobwa ushaka gutora maze ukohereza kuri 7333.
Aya matora azamara iminsi mike cyane kuko ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 aribwo hazaba amajonjora y’ibanze aho mu bakobwa 35 bahagarariye intara zose z’u Rwanda n’ Umujyi wa Kigali bazatorwamo 25 bazajya mu mwiherero uzatanga Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Gashyantare 2018.
Dore rero uko urutonde rw’agateganyo rumeze ku munsi wa mbere
Gutora birakomeje dore nimero abakobwa batorerwaho .
INTARA Y’I BURASIRAZUBA:
Umutoni Charlotte yatomboye nimero 24
Munyana Shemsa yatomboye nimero 14
Uwineza Solange yatomboye nimero 12
Umwali Lindah yatomboye nimero 4
Umutoni Fidela yatomboye nimero 35
Bampire Diane yatomboye nimero 27
INTARA Y’AMAJYEPFO:
Ikirezi Mpore Marie Wivine yatomboye nimero 17
Irakoze Vanessa yatomboye nimero 5
Nzakorerimana Gloria yatomboye nimero 15
Mushambakazi Jordan yatomboye nimero 6
Umutoniwase Anastasie yatomboye nimero 31
Dushimimana Lydia yatomboye nimero 23
Umunyana Shanitah yatomboye nimero 1
Umuhire Rebecca yatomboye nimero 28
Uwase Ndahiro Liliane yatomboye nimero 13
Ishimwe Noriella yatomboye nimero 22
Uyu Dushimimana Lydia watomboye nimero 23, ntabwo yari yaje kubera ko arwaye ahubwo iyi nimero bayimutomboreye .
INTARA Y’IBURENGERAZUBA:
Uwimbabazi Alliance yatomboye nimero 25
Iradukunda Liliane yatomboye nimero 7
Neema Nina yatomboye nimero 8
Isimbi Chanelle yatomboye nimero 33
Uwase Fiona yatomboye nimero 29
Gacukuzi Belyse yatomboye nimero 18
INTARA Y’AMAJYARUGURU:
Usanase Shamim Irene yatomboye nimero 10
Ishimwe Belly Stecy yatomboye nimero 19
Umuhoza Linda yatomboye nimero 20
Ingabire Divine yatomboye nimero 34
Irebe Natacha Ursule yatomboye nimero 21
Umutoniwase Paula yatomboye nimero 26