Dore umafunguro warya umwana uri mu nda akazavuka asa neza
Umugore utwite ahorana imbaraga nke kuko ibyo arya bitunga umubiri we n’uw’umwana umuri munda, ni ngombwa ko umugore utwite yita ku mirire ye kugira ngo ahaze umwana mu mavitamini akeneye amufasha kubaho neza kuva ku munsi wa mbere agisamwa kugeza avutse.
Mu mafunguro umubyeyi agomba kwibandaho hagomba kuba higanjemo ibirinda indwara kugira ngo hatagira ikibazo na kimwe cy’uburwayi ashobora guhura nacyo kuko iyo arwaye ubuzima bw’umwana we uri mu nda burahangirikira akaba ashobora no kuvukana ibibazo by’ubuzima cyangwa akavuka atuzuye.
Umugore utwite agomba kurya amafunguro arimo intungamubiri zihagije kandi akabikora buri munsi. Kugira ngo umwana akure neza igihe akiri mu nda, umubyeyi agomba kurya amafunguro akungahaye kuri Vitamin B12 kugirango imiyoboro y’amaraso (red blood cells) ibashe kwirema, akabona amafunguro arimo Vitamin C, Vitamin D kugirango habeho gukorwa kw’amagufwa ndetse n’amafunguro abonekamo zinc kugira ngo ubwonko bw’umwana bukure.
Umugore utwite agomba kurya amafunguro akize ku ntungamubiri (PROTINI)
Twifashishije ubushakashatsi bwakorewe muri Kminuza ya Harvad muri Amerika, mu gice cya Havard Medical School, umugore utwite agomba kurya:
1. Ifi
Umugore utwite asabwa kurya ifi mu gihe yifuza kubyara umwana udafite ikibazo kuko igira uruhari rukomeye mu gukomeza ubwonko n’imitejerereze by’umwana uri mu nda.
Umwarimu muri kaminuza ya The University of Medicine, Professor Lisa Eliot ndetse n’Umuhanga mu bya Siyansi, Rosalind Franklin bagaragaje ko umubyeyi utwite agomba kubona ifi nk’ifunguro ry’ibanze cyane cyane mu mezi atandatu ya mbere agisama kuko bituma ubwonko bw’umwana bukura vuba.
Professor Eliot akomeza agira inama abagore badakunda amafi ko byaba byiza bagannye abaganga bakababaza kubyo kurya basimbuza bishobora kugira umumaro umwe n’uw’ifi.
Mu gihe ubushobozi bwawe butakwemerera kubona ifi, ushobora gukoresha andi mafunguro akize ku ntungamubiri nk’umufa w’ibishyimbo, imboga (dodo), ubunyobwa,……
Andi mafunguro afite intungamubiri wafata mu gihe utwite ni :
Amata
Inyama
Amagi
Bikaba byiza iyo ufashe ibi byose ariko biherekezwa n’imbuto z’ubwoko butandukanye.
Impamvu nyamukuru umugore utwite agomba kurya imbuto ni uko zigira uruhari runini mu kurinda imyakura kuba yakwangirika.