AmakuruUrukundo

Dore uko umusore cyangwa inkumi biyubaha bagomba kwitwara mu ruhame

Aha bamwe ikibazo bakwibaza bwa mbere ni “ wowe se ibi urabivuga nka nde?” Mu gusubiza iki kibazo cyiza navuga ko ndi umusore, bityo ibiri buvugwe nanjye birandeba. Ntabwo ndi buvuge uko mbibona, ahubwo ndifashisha abakuru banyuze mu gihe abajene turimo, banakizi.

Mu gitabo cye Plus pur que le diamant: pour notre jeunesse, un amour pur, un mariage enviable, umubyeyi J.C de Ferrières agira inama abasore n’inkumi batangiye kugira igitekerezo cyo gukunda birambye no kurushinga, ndetse n’abandi. Dore zimwe mu nama abaha :

Imyitwarire mu bantu

Umusore ngo agomba kwirinda gufata inkumi mu mayunguyungu (par la taille) cyane cyane iyo bari mu muhanda. Cyakora ngo niba bakundana, nibafatane akaboko. Ikindi ngo umukobwa agomba kwirinda kwicara ku bibero by’umuhungu.

Iyi nama igirwa abantu kubera ko iyo ibyavuzwe haruguru bibaye, umukobwa niwe ubigwamo. Impamvu ni uko mu mico myinshi yo ku isi, iyo habaye amakosa yitirirwa igitsina gore. Nk’iyo umusore n’inkumi baryamanye, inkumi niyo yitwa indaya…Niba rero ukunda umukobwa, numufata aho wishakiye, abababona (n’ubwo rimwe na rimwe biterwa n’imyumvire yabo mike) bazafata uwo mukobwa nk’uwiyandarika cyangwa woroshye mu mutwe.

Uburyo bwo kuvuga

Nta cyiza nko kubona umusore cyangwa inkumi bazi kuganira, bagasusurutsa abandi. Hagati aho ariko iyo umuntu avuga ubusa biba ari ikibazo. Niba mu biganiro bye, umuntu ashimisha abandi ariko akaba anakunda kugira abo asebya, abantu bamufata uko ari, ni ukuvuga nk’injajwa. Ukunda gusesereza abandi we afatwa nk’umunyamusozi.

Mu muvigire yacu kandi, ngo tujye twirinda kuvugira hejuru, gusekera hejuru bikabije, kuko atari iby’abantu bihaye.

Uko ugaragara inyuma

Umusore n’inkumi biyubashye barangwa n’isuku ku mubiri. Ngo imibavu twitera ntisimbura gukaraba ; imyenda igomba gusa neza, ngo ariko si ngombwa ko iba ihenze. Mu gihe uyigura, ujye ubanza wibaze niba ihesha icyubahiro aho uvuka n’Imana yakuremye. Uzibaze niba ihesha isomo Yesu (niba uri umukirisito), Muhamadi (niba uri umuyisilamu) cyangwa Lyangombe (niba witerekerera).

Ku bakobwa by’umwihariko, ngo imyenda mwambaye yerekana abo muri bo. Niba wambara imyenda yerekana umubiri wawe uko wakabaye, ntiwizere ko uzashaka umugabo uha agaciro umutima wawe kuko siwo uzaba wamweretse ; uzakurura abashimishwa n’icyo kimero kugeza aho bazabonera abandi bafite cyiza kukurenza.

Ibi ariko ntibivuze ko abakobwa bagomba kwambara imyenda ikubura imihanda kuko bigenze gutyo, abashinzwe gukubura umugi babura akazi…

Ikindi ngo inkumi zigomba kwicara cyangwa guhagarara zegeranije amaguru. Iyo uhora utandaraje, abantu ntibakubona nk’umu sportive ukunda gukora écartement, ahubwo hari ababona ko uwagushyiraho busugi-mètre (imashini ipima ubusugi) yabara zeru…

Twitter
WhatsApp
FbMessenger