Amakuru ashushye

Dore uko umuhango wo gusezera k’umugore wa Mukeshabatware w’itabye Imana wagenze

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 ugushyingo 2017, nibwo inkuru y’inshamugongo yasakaye hose mu gihugu ivugako Mukakarangwa Marie Helene, umufasha wa Mukeshabatware yitabye Imana azize uburwayi aho yararwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. None uyu munsi kuwa 1 ukuboza 2017 yasezeweho bwanyuma .

Ku isaha ya saa sita zuzuye nibwo  habaye amasengesho yo kumusabira , ni amasengesho yabereye kuri ADEPR Nyakabanda maze amasengesho arangiye imiryango n’inshuti z’urugo rwa Mukeshabatware bajya gushyingura   mu irimbi rya Rusororo.

Mukakarangwa Marie Helene wari umufasha wa Mukeshabatware Dismas muri 2015 hari amakuru yavuzweko  ko yatemaguwe mu mutwe n’uwahoze ari umushoferi wabo abantu bakaba bakekagako urupfu rwe rwaba hari aho ruhuriye nubu bugome yakorewe,  icyakora abo mu muryango we ntibigeze batangaza ko urupfu rwe hari aho rwaba ruhuriye n’uru rugomo yakorewe icyo gihe. Mukeshabatware Dismas yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda ndetse no mu makinamico atandukanye anakora amatangazo yo kwamamaza.

Aba nibo bari bafashe ifoto ya nyakwigendera
Korali yaririmbye mu rusengero

Francois Kanimba yari yagiye gufata mu mugongo abasigaye
Mukeshabatware n’umuhungu we
Umuhungu wa mukeshabatware asoma bimwe mubyaranze umubyeyi we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger