AmakuruPolitiki

Dore uko Tshisekedi na Laurent Desire Kabila ari intandaro y’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo

Abasesenguzi mu bya politiki yo mu biyaga bigari bahuriza ku kuba Intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinze imizi mu butegetsi bw’iki gihugu.Iyi ikaba ariyo mpamvu iyi ntambara itajya irangira kuko iriho kubera inyungu z’abo bategetsi bo hejuru barimo n’umukuru w’igihugu.

Byatangiye ubwo Laurent Desire Kabila wayoboye Congo kuva mu mwaka 1997 kugeza ubwo yicwaga mu mwaka wi 2000, muri iki gihe abasesenguzi bakaba bavuga ko ubutegetsi bwa Kabila bwakoranye bya hafi n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’ibihugu bituranyi ndetse bamwe mu bakuru bayo abashyira mu ngabo z’igihugu icyo gihe zitwaga Force Armee Congolaise, FAC.

Mu mwaka wa 1998 mu kwezi k’Ukwakira ubwo Kabila yirahiraga avuga ko ashaka gusubiza intambara aho yavuye (i Kigali) maze aha ikiraka abarwanyi ba FDLR icyo gihe bo bakaba baritwaga Force special baza kwifatanya na FAC.

Si ibi gusa kuko mu 1998 bishyira 1999 yinjije umutwe wa CNDD/FDD warwanyaga Leta y’u Burundi nawo winjira mu gisirikare cya Congo FAC. Iki gihe izi nyeshyamba zifashishwaga na Perezida Kabila ariko nazo zimuboneraho intwaro kuko zari zifite urugamba zarwanagamo na Leta yabo.

Umushakashatsi Onesphoro Sematumba akomeza agaragaza ko iki gihe muri FAC hinjijwemo inyeshyamba za ADF zirwanya Leta ya Uganda.

Muri iki gihe uyu mutegetsi yanifashishije kandi ingabo zari zikomotse muri Zimbabwe, Angola hamwe Namibia kugira ngo bose bamufashe kurwanya RCD.

Yanashinze uruganda muri Congo mu gace ka Likasi muri Katanga rwakoraga intwaro, rukaba rwarakoreshwaga na Korea ya ruguru. Uru ruganda bari barushinze ahitwa Likasi kugira ngo intwaro n’amasasu bitazigera ku rugamba bari bahanganyemo na RCD.

Aha wakwibaza uti” RCD yari ije gukora iki?” RCD yo yaje igamije kurangiza ibyari byananiye AFDL

Kuba uyu mu perezida yari amaze kugira inshuti abarwanya ibihugu bituranye nawe byasobanuraga ko ibyo bihugu byose abigize abanzi be kuko yari yattangiye kwifashisha abanzi babyo ku mugaragaro.

Inyungu za Perezida zibarizwa he?

Capture d’écran 2014-09-07 à 17.08.36Uruganda rutunganya amabuye y’agaciro

Perezida Thisekedi kugeza ubu niwe ugenzura inzira zose zinyuramo amafaranga kandi amasosiyete akomeye yose yayashyize mu maboko y’abo mu muryango we.

Aha hagaragazwa cyane cyane amasoseyete nka GECAMINE, DGDA,OCC, ndetse n’ibindi usibye aya masosiyete akomeye muri iki gihugu uyu mu Perezida yashyize mu biganza bye, ngo haba hari n’izindi nzira zitandukanye yinjije mu biganza bye kugira ngo abone uko yigwizaho ubutunzi.

zimwer mu ngero zigaragaza ko abayobozi b’amasosiyete akomeye ari abo mu bwoko cyangwa mu muryango wa Perezida Felix AttoineTshisekedi

Umuyobozi wa GECAMINE ni Gi Lobert Lukama wo mu bwoko bw’aba Ruba naho umuyobozi wa OCC ni Christele Mwadilu nawe wo mu bwoko bwa Perezida Tshisekedi hakiyongeraho ko n’uwa DGDA ari Haluna Abdala wo mu bwoko bwe

ImageIbikorwa bya GECAMINE biyobowe na Gi Lobert Lukama

Aha hagaragazwa nk’ibirombe by’amabuye y’agaciro y’ahitwa mu rubaya ahahoze hakorerwa na Depite Mwangacucu ubu ufunze akekwaho gufatanya na Leta y’u Rwanda ndetse n’inyeshyamba za M23.

Ibi birombe ubu bikaba biri mu maboko y’inyeshyamba za FDLR na FARDC aribo bari gucukuza amabuye y’agaciro muri kariya gace mu gihe hari haraguzwe n’umuntu ku giti cye.

Iki kirombe cy’ahitwa kuri Bisunzu gisanzwe kitwa SMB ( Societe Miniérre de Bisunzu) kiri mu birombe bicukurwamo amabuye yo mubwoko bwa Tromaline ku isi , gicukurwamo kandi Manganese hamwe na Colta. Ibi byose ubu biri mu maboko ya Perezida Thisekedi, ikaba iri no mu mpamvu ashinjwa gukoresha intambara kugira ngo umutungo we wiyongere.

Nord-Kivu : la société minière de Bisunzu pillée par des rebelles M23 ? | KABA LISOLOIkirombe cya Bisunzu

Perezida Thisekedi kandi ashinjwa guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo haburizwemo amatora yari ateganijwe muri uyu mwaka, bityo yimurirwe ikindi gihe.

Umushakashatsi Sematumba agaragaza ko iyi ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC iterwa n’ubuyobozi bwa Kinshasa n’ubwo kenshi babeshya ko Uganda cyangwa u Rwanda baba aribo bateza iyi ntambara, ariko we akagaragaza ko biba ari urwitwazo no guhuma amaso abaturage kugira ngo batamenya ukuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger