Dore uko irushanwa ryo kubyina hano mu Rwanda “National Street Dance Competition “2018 ryarangiye
AHF Rwanda na Vast Pro Ltd bateguye irushanwa ryo kubyina ryiswe “National Street Dance Competion” aho amatsinda atandukanye ya hano mu Rwanda kuva muntara zose zigize igihugu n’umugi wa Kigali yagiye ahatana mu rwego rwo kureba itsinda rizegukana miliyoni umwe y’amafaranga y’urwanda (1,000,000rwf)
Iri rushanwa ryari rifiti insanganyamatsiko igira iti “Byina uko ushaka ariko wibuka ko ubuzima bwawe buri mu biganza byawe” ahantu hagaga hahurijwe abantu benshi AHF Rwanda yahatangira ubutumwa ku rubyiruko burimo kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA, kurwanya inda zidateganyijwe no kwisiramuza ku bushake.
The Finest Dance Crew yari yazamutse ari iya kabiri mumatsinda ahagarariye Umunjyi wa Kigali niyo yegukanye iri rushanwa yegukana Miliyoni imwe y’amanyarwanda(1.000.000rwf) ,Snipers Crew niyo yabaye iya kabiri yehawe ibihumbi magana atatu (300.000rwf),Monsters Crew iba iya gatatu ihabwa ibihumbi magana abiri (200.000rwf) iyakane yabaye Hope Dance Crew y’i Rubavu.
Icyagaragaye ni uko amatsinda ane yose yari ahagarariye umunjyi wa Kigali ari yo yihariye imyanya itatu yambere. Amatsinda Hope Dance Crew yari ihagarariye intara y’iburengerazuba, YCEG yari ihagarariye intara y’Uburasirazuba,The Masters Crew yari ihagarariye intara y’amanjyaruguru, KTY Dance Crew nayo yazamutse ihagarariye umunjyi wa kigali na Wasafi Crew ihagarariye Intara y’Amajyepfo aya yose yahawe ibihumbi ijana (100.000rwf)
Dore amafoto y’uko byari byifashe ku munsi wanyuma w’irushanwa (final)