Dore uko gahunda yo gutwara abagenzi iteye, abantu bakwiye kwirinda COVID-19
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasobanuye ko abatwara abantu mu buryo rusange cyangwa abatwara imodoka zabo bwite bemerewe gukora ingendo hagati y’uturere ariko batemerewe kurenga intara ngo bajye mu yindi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, yafashe ingamba zitandukanye zirimo gufungura imirimo imwe n’imwe.
Iyi nama yanzuye ko gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara kandi abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.
Minisitiri Shyaka yavuze ko ingendo mu turere no mu ntara zemewe ariko udasohoka muri Kigali cyangwa ngo uve mu ntara ujye mu yindi.
Ati “Muri Kigali niho icyorezo cyagaragaye cyane ni naho habanje Guma mu Rugo y’ibanze kugira ngo dushobore kugikumira…Ushobora kuva i Huye ukaza i Muhanga, waba ukoresheje imodoka yawe, waba ukoresheje imodoka rusange, ibyo biremewe, ariko kuva mu ntara ujya mu yindi ntabwo byemewe”.
Yakomeje agira ati “Ushobora kuva i Nyamirambo ukajya i Kanombe n’ahandi, nubwo byemewe ntabwo ari ngombwa ko abantu bose biroha mu muhanda n’izo modoka, kandi ikindi gikomeye ni uko hazubahirizwa amabwiriza abigenga kugira ngo na kwa kutegerana gushoboke.”
Minisitiri Shyaka avuga ko imodoka zitwara abantu hari amabwiriza agiye kujyaho ashyirwaho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), agena uko abantu bazajya bicara, n’ibindi bigamije kwirinda kandi bikubahirizwa.
Ati “Hari amabwiriza aherekeza ibi byemezo kugira ngo abantu bakomeze birinde. RURA izasohora amabwiriza y’uko kwirinda bizakorwa kandi kwirinda bishoboke”.
Minisitiri Shyaka kandi yagarutse ku kibazo cy’abaturage batuye mu nkengero za Kigali ariko bahakorera, aha harimo Ruyenzi, Bugesera, Shyorongi n’ahandi, avuga ko “baba bihanganye bakaguma aho bari bakazasubira i Kigali ishyamba ryabaye ryeru.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yakomoje ku kibazo cy’imodoka zizajya zitwara abantu bake ugereranyije n’abo ziasanzwe zitwara bikaba byaba intandaro zo kuzamura ibiciro by’ingendo.
Yavuze ko bazakorana na RURA kugira ngo harebwe uko ingamba zo kwirinda Coronavirus zakubahirizwa ariko hanarebwe n’ingaruka zagira ku giciro cy’ubwikorezi, iki gihe nibwo hazafatwa icyemezo gishingiye ku byo bazabona.
Minisitiri Shyaka yakomeje asaba Abaturarwanda kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye, ahubwo bakomeze kubahiriza amabwiriza yo kukirinda.
Ati “Nagira ngo nsabe abantu, icyorezo kiracyahari nk’uko byari bimaze kuvugwa, tutirara. Ni ingamba nshya zigamije kugira ngo twirinde. Hari imirimo ikomeza ariko twirinde tutirara ngo tuvuge ngo byarangiye reka turegeze”.
Yakomeje asaba abaturage kugira uruhare, kwirinda no gufasha mu gushyira mu bikorwa izi ngamba.