Dore uko gahunda yo gufasha abatishoboye iteye muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko muri ibi bihe abaturage basabwe kuguma mu rugo mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, abatishoboye bagiye guhabwa ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri Shyaka yavuze ko ibi biribwa bigomba gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali; iz’umurenge zikazunganira.
Yakomeje ati “Turabitanga urugo ku rundi, bityo tunubahirize ingamba zo kwirinda Coronavirus. Turifashisha kandi ba Mutwarasibo, dore ko banazi ingo z’abagenerwabikorwa. Aho bikenewe bunganirwa n’izindi nyangamugayo zituye aho. Ibyakiriwe biremezwa.”
Yavuze ko ubufasha bwa Leta busanzwe buhabwa abatishoboye nka VUP, burakomeza gutangwa kandi bwihutishwe.
Yakomeje ati “Abaturage bashaka ubwabo kugoboka abandi, barabimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bubegereye kugira ngo twirinde akajagari n’akavuyo! Za komite zavuzwe ni zo zibigeza ku bo bigenewe.”
Kugeza kuri uyu wa Gatanu, abantu mu Rwanda bamaze kwandura Coronavirus bari bamaze kugera kuri 54, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yaraye ageneye abaturage kuri uyu wa Gatanu, yashimiye abaturage ubufatanye, ubwitange no kumvira amabwiriza bakomeje kugaragaza.
Yanashimiye by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza, avuga ko Guverinoma izi neza ko ibi bihe bihe bitoroshye, kandi byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.
Yakomeje ati “Leta irakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe. Inzego zitandukanye zirategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha.”
Yashishikarije abaturage kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati y’umuntu n’undi haba mu rugo n’ahandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi no kwitabaza ubuyobozi igihe umuntu agaragaje ibimenyetso.
Iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye kubona ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze kiraza kuba hirya no hino mu gihugu aho bikenewe, nyuma y’ibarura rimaze iminsi riba mu masibo.